Perezida Joe Biden wa leza zunze ubumwe za Amerika yizeje kubaka bushya ubufatanye n’umuryango w’Ubumwe bwa Africa nyuma gato y’ijambo rye rya mbere kuri politiki y’ububanyi n’amahanga.
Uwo yasimbuye, Donald Trump, yanenzwe na bamwe mu 2018 ubwo byavuzwe ko yakoresheje ijambo ‘umwobo w’imyanda’ mu gusobanura ibihugu bya Africa.
Trump nyuma yahakanye ko nta rondaruhu agira. Uyu munsi, ibiro bya perezida wa Amerika byatangaje video y’ijambo Biden yabwiye inama ya 34 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bwa Africa igiye guterana muri iyi weekend.
Yagize ati: “Ubutegetsi bwanjye bwiyemeje kuvugurura ubufatanye ku isi no kongera kwegerana n’imiryango mpuzamahanga nk’Ubumwe bwa Africa.
Yongeraho ati: “Tugomba no guhangana n’ikibazo gikomeye kituri imbere. Ibyo birimo kurushaho gushora imari mu kurengera ubuzima ku isi, gutsinda Covid-19, no gukorana mu kwirinda, kubona kare no kwitegura guhashya ibyorezo byo mu gihe kizaza.”
Joe Biden yavuze ko gufatanya n’ikigo cy’Umuryango w’Ubumwe bwa Africa cyo kurwanya ibyorezo hamwe n’ibindi bigo ari ingenzi mu kurinda ubuzima.
Perezida Biden yizeje kandi kuvugana no gufatanya n’Ubumwe bwa Africa mu gukemura ibibazo by’amakimbirane ku mugabane wa Africa.
Donald Trump wasimbuwe na Biden, politiki ye ibonwa nk’itarabanishije bigaragara Amerika n’isi, na Africa by’umwihariko.
Trump, muri manda imwe yayoboye Amerika, nta gihugu cyo muri Africa yasuye, uwo yasimbuye Barack Obama muri manda ebyiri yasuye ibihugu bitandatu naho George Bush ku butegetsi bwe yasuye ibihugu 10 bya Africa.
SRC:BBC