Mu kwitegura kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside(CNLG) iributsa kwirinda ibikorwa bikwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside, ibifitanye isano nayo n’ibindi byaha bibujijwe n’amategeko Igihugu kigenderaho.