Image default
Uncategorized

Nyamasheke: “Inkoko ya Mama, Igi ry’Umwana” gahunda yazahuye imibereho y’abaturage

Imwe mu nkingi zigize gahunda ya VUP izwi nka gahunda y’imfashabere (nutrition sensitive direct support), inkunga ihabwa ababyeyi bo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri  batwite  ndetse n’abonsa kugeza umwana agize imyaka ibiri mu rwego rwo kurwanya igwingira, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwashyizeho icyo bise  ‘Inkoko ya Mama, igi ry’umwana’ ifasha mu kurwanya imirire mibi no kuzahura ubukungu.

Aborozi b'inkoko barataka kubura aho bagura icyororo | Rwanda Daily News

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Macuba bari muri gahunda y’ ‘Inkoko ya Mama, igi ry’umwana’ bavuga ko baciye ukubiri n’imirire mibi, ndetse ngo iterambere ni ryose mu miryango yabo.

Uwambajimana Laurance, ni umugore w’imyaka 42 y’amavuko, afite abana batandatu harimo uruhinja ry’amezi ry’umwaka n’igice. Avuga ko atarajya muri iyi gahunda, ubukene bwanumaga mu rugo rwe.

Ati “Narwazaga bwaki kubera ubukene bwanumaga mu rugo. Ariko aho ngiriye muri gahunda y’inkoko ya Mama, igi ry’umwana bampaye inkokokazi ebyiri ngira ibyago imwe irapfa, ariko iyasigaye imaze kungeza kuri byinshi. Itera amagi amwe nkayagurisha nkagurira umwana imbuto, indagara n’ibindi bikungahaye kuri vitamine, inkoko nazo maze kugurisha inshuro ebyiri nkaguramo utundi mba nkeneye mu rugo.”

Mugabarigira Jean, nawe avuga ko umugore we ari muri iyi gahunda. Ati “Baduhaye inkoko ebyiri, zose zarateye kandi zitera amagi menshi ku buryo hari igihe iwanjye mba mfite nk’amagi 30. Birumvikana yose twitwayaha abana, amwe turayagurisha tukabaguriramo indyo yuzuye, imyambaro, n’ibikoresho by’isuku. Navuga ko iyi gahunda ari nziza kandi yaziye igihe.”

“VUP yakuye abaturage b’Akarere ka Nyamasheke mu bukene”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, mu Kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki 3/12/2021 yavuze ko gahunda ya VUP mu nkingi zayo enye yahinduye byinshi mu buzima bw’abatishoboye.

Yagize ati “Gahunda ya VUP mu Karere ka Nyamasheke yatangiriye mu Murenge wa Mahambe, ubu iri mu Mirenge yose uko ari 15 bikaba bigaragara ko yakuye abaturage mu bukene. Abakora muri gahunda ya VUP twabashishikarije kwibumbira mu matsinda kandi twashyizeho uburyo umuntu wese uri muri vup abasha kubona itungo ashoboye korora binyuze muri gahunda twise ‘Nsiga ninogereze’ aho abaturage bakora muri vup bizigama buri mwaka bakagura amatungo bitewe niyo buri wese ashoboye korora.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamashake, Mukamasabo Appolonie, aha umuturage itungo rigufi muri gahunda ya VUP

Hari n’indi gahunda twise ‘Sasa neza’ aho abaturage bakora muri VUP bibumbira mu matsinda bakagurirana za matela zo kuryamaho ni muri gahunda yo mu rwego rw’isuku n’isukura. Twashyizeho nanone gahunda twise ‘Ndi urugero’ aho abakora muri VUP bibumbira mu matsinda kugirango birinde umwanda, yaba ari amavunja acike burundu ndetse babungabunge n’isuku aho batuye. Twashyizeho n’ubundi buryo bwa gahunda yo kurwanya imirire mibi ni gahunda twise ‘Inkoko ya Mama, Igi rya ry’umwana’ duharanira ko nta mwana uri muri gahunda ya VUP wagira imirire mibi. Inkoko ikaba ari iya mama, ariko amagi akaba ari ay’umwana kugirango arye indyo yuzuye.”

Mukamasabo yavuze ko kuva mu 2017 kugeza ubu, uri gahunda ya VUP mu Karere ka Nyamasheke amaze gukoreshwa miliyari 3,825,050,500 FRW.

Image

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gufasha abatishoboye mu Kigo cya Leta gishinzwe iterambere ry’abaturage (LODA), Gatsinzi Justin, yagaragaje uko gahunda ya VUP yatangiriye mu Mirenge 30 mu mwaka wa 2008, ubu ikaba imaze kugera mu mirenge 416 kandi kandi ikaba imaze kuvana abaturage mu bukene ku buryo bugaragara.

Yagize ati “Dutangira iyi gahunda wasangaga ari twebwe nka Leta bireba, ariko ubu dufite dufite ubufatanye n’abandi[…]VUP yatangiye ikoresha ingengo y’imari ya miliyari ibyiri na miliyoni 580 z’amafaranga y’u Rwanda, ubu tugeze aho buri mwaka itajya munsi ya miliyari 50 na 60. Tukaba twishimira ko Leta yacu yitaye ku mibereho y’umuturage.”

Image

                  Gatsinzi Justin, umuyobozi muri LODA (Uhagaze)

Yakomeje avuga ko gahunda ya VUP yatangiriye ku nkingi zijyanye no kurengera abaturage batishoboye, ariko ubu ngo yagiye izanamo n’izindi nkingi zo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage zirimo kwigisha imyuga iciriritse, kugurira abaturage amatungo magufi, ibikoresho byo gukoresha ku bize imyuga iciriritse n’ibindi.

VUP ni gahunda igamije kunganira izindi ngamba zisanzwe za leta y’u Rwanda zigamije:

  • Kugira uruhare mu kurandura ubukene bukabije;
  • Kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi;
  • Gufasha kuzana impinduka mu rwego rw’imibereho myiza n’ubukungu;
  • Gufasha kongerera ingo ubushobozi bwo guhangana n’ubukene no kwigira.

Iyi gahunda yatangijwe nk’inkingi ya Gahunda y’Imbaturabukungu ya mbere (EDPRS1) na n’ubu iracyari uburyo bw’ingenzi bufasha mu kugera ku iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu muri Gahunda y’igihugu y’imyaka 7 igamije impinduka mu bukungu, imibereho myiza n’imiyoborere myiza (NST1: National Strategy for Transformation) iva muri 2018 ikagera muri 2024.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

R. Kelly ‘wakoresheje imibonano mpuzabitsina nk’intwaro’ yakatiwe gufungwa imyaka 30

Emma-Marie

Umusirikare wa Uganda wavogereye ubutaka bw’u Rwanda yasubijwe iwabo

Emma-Marie

Mariah Carey yarezwe gusebya umuvandimwe we mu gitabo

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar