Image default
Uncategorized

Mariah Carey yarezwe gusebya umuvandimwe we mu gitabo

Mukuru wa Mariah Carey ari gukurikirana uyu muhanzi asaba indishyi z’akababaro za miliyoni $12 kubera “akababaro gakabije” avuga ko yatewe n’ibyanditswe na murumuna we mu gitabo cye.

Mu kirego cye, Alison Carey avuga ko mu gitabo cya Mariah Carey avuga ko ubwo yari afite imyaka 12 mukuru we yashatse kumugurisha nk’indaya, ndetse yamujugunyeho icyayi kiri kubira.

BBC yatangaje ko Alison ahakana ibi, avuga ko Mariah “nta bimenyetso afitiye ibi birego bikomeye”. Mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize uyu muririmbyi w’icyamamare yasohoye igitabo The Meaning of Mariah Carey kivuga ku buzima bwe.

Alison wari ufite imyaka 20, mu gihe ibivugwa mu gitabo byabaga, yatanze ikirego kuwa mbere mu rukiko rw’ikirenga rw’i New York.

Iki kirego kivuga ko mu gitabo cya Mariah harimo “ibintu bibi cyane” bigamije “gusebya no gukoza isoni” umuvandimwe we.

Alison avuga kandi ko Mariah yakoresheje “izina rye rikomeye mu kwibasira mukuru we w’umukene cyane, bigakurura imitwe y’inkuru y’amarangamutima hagamijwe gucuruza icyo gitabo”.

Ubu ari gusaba indishyi z’akababaro kubera “kunsebya kubabaje cyane mu ruhame”.

Mu nyandiko y’ikirego cye, Alison avuga ko yagiye agira ihungabana kubera “ibikomeye yaciyemo mu bwana no kuba abana be nabo baraje kumuta”.

Muri iyo nyandiko, avuga ko Mariah nawe ubwe yemeje kumugaragaro ko mukuru we, cyangwa “uwahoze ari mukuru we”, ari umuntu “wakomeretse bikomeye”.

BBC yasabye abahagarariye Mariah Careh kugira icyo bavuga ku birego bya mukuru we.

Ni ibiki biri mu gitabo cye?

Alison agaruka mu buzima bwose bwa Mariah Carey, mu gutwita ari umwana, kubatwa n’ibiyobyabwenge n’ibitekerezo byo kwiyahura nk’uko uyu muririmbyi yabyanditse. Nubwo yanavuze ko hari ibihe byiza bagiranye, abona ko kenshi Alison yabaga amuteje akaga.

Inkuru imwe muri icyo gitabo ivuga ku muhungu w’inshuti ya mukuru we – Mariah avuga ko nyuma yasanze uwo musore akuriye itsinda ry’abagurisha abakobwa nk’indaya.

Avuga ko yashutswe kugira ngo yisange yararanye n’uwo musore wari ufite imbunda bonyine. Mariah avuga ko yabashije kuhava ubwo hazaga imodoka igatuma uwo musore agenda.

Mariah Carey avuga ko yari ageramiwe no kugurishwa nk’indaya, kuko “imiryango ifite ibibazo abana bayo bahinduka umuhigo w’abantu bashobora kubatwara byoroshye”.

Avugana n’ikinyamakuru The Sun ubwo iki gitabo cyari kimaze gusohoka, Alison yahakanye ibyo murumuna we amuvugaho, avuga ko yababajwe bikomeye no kuba Mariah amushinja kumugirisha nk’indaya.

Inkuru bifitanye isano: https://iribanews.rw/2020/09/30/mariah-carey-yashyize-hanze-ibyari-amabanga-akomeye-ku-buzima-bwe/

Iriba.news@gmail.com

Related posts

‘Couple’ yatorotse hotel y’akato yatawe muri yombi

Emma-Marie

Itangazo ku bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda

Emma-Marie

Guverineri Habitegeko yageneye ubutumwa abashaka gutungwa n’ibyo batavunikiye

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar