Image default
Sport Uncategorized

FERWAFA yatanze ikirego muri RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko ruri gukora iperereza ku kirego cyatanzwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ko ryibwe ibikoresho birimo n’imyambaro y’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021, Minisiteri ya Siporo yashyize ku rukuta rwayo rwa twitter amagambo igira iti: “Minisiteri ya Siporo iramenyesha Abanyarwanda n’abakunzi ba Siporo ko ikibazo cyagaragaye ku myambaro y’ikipe y’igihugu Amavubi kiri gukurikiranwa n’inzego zitandukanye.

Radio 10 yatangaje ko ibikoresho byibwe n’umuntu wanyuze mu idari ry’inzu ya FERWAFA ubwo habaga CECAFA y’abatarengeje imyaka 17 yabereye i Rubavu mu Ukuboza 2020.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Lionel Messi yasubiye mu myitozo muri Barcelona

Emma-marie

Umwana yatunguranye asifura umukino w’amakipe yo mu kiciro cya mbere

Emma-Marie

Real Madrid na Zinedine Zidane bongeye kwisubiza La Liga

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar