Image default
Abantu

Kamonyi: Abatemye ijosi Uwineza batawe muri yombi

Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi yataye muri yombi abantu batantu bacyekwaho gutema ijosi uwitwa Uwineza Etienne.

Ubutumwa bwashyizwe ku rubuga rwa Twitter rwa polisi mu gitondo cyo ku wa 19 Mutarama 2021 buragira buti “Twafashe Kamuhanda Jean Claude, Nkurikiyimana Rucakatsi Alias Njili, Hagenimana Francois, Ntitanguranwa Jean Bosco, na Ishimwe Jean Claude Alias Kimasa. Barakekwaho gutema ijosi Uwineza Etienne mu ijoro ryo ku itariki ya 08 rishyira ku itariki ya 09 Mutarama 2021, byabereye mu murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi. Bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera Rukoma mu gihe iperereza ririmo gukorwa n’urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB).

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Evariste Ndayishimiye watorewe kuyobora u Burundi ni muntu ki ?

Emma-marie

Rubavu: Haravugwa Umugabo w’imyaka 62 waguye aho yari yararanye n’ihabara

Emma-Marie

Sergeant Robert yatawe muri yombi

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar