Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasohoye itangazo ryisegura ku Banyarwanda nyuma y’ikibazo cy’umwambaro wateje impaka Amavubi azakinana CHAN.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Mutarama 2021, FERWAFA yasohoye itangazo yisegura ku banyarwanda kubera umwambaro w’abazamu utaravuzweho rumwe kubera uburyo izina ryanditse.
Tariki 16 Mutarama 2021 nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi binyuze kuri Ferwafa yashyize hanze umwambaro uzakoreshwa muri CHAN 2021, uyu mwambaro ukimara kujya ahagaragara uwateje impaka ni uwari wanditseho inyuguti ya ‘RWA’ hagakurikiraho ‘KWIZERA’ .
Ferwafa ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, yasobanyuye ko icyatumye ayo makosa akorwa ari igihe kitari gihagije kandi kubera icyorezo cya COVID-19, ngo hatumijwe indi myenda ntiyahagerera igihe. Bizeza abanyarwanda ko bafatanyije na Minisiteri ya Siporo, mu minsi iri imbere ibigomba gukorwa byose bizajya bikorerwa igihe.
Bamwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter bagaragaje kutanyurwa n’ibisobanuro bya FERWAFA bavuga ko ari urwiyerurutso bamwe bayibaza impamvu iyi myenda yakoreshejwe impitagihe, abandi babaza impamvu yavuye mu ruganda batanje kureba ko yujuje ubuziranenge.
Hari n’abavuze ko ibyakozwe ar’ugukoza isoni Igihugu bityo abayobozi ba FERWAFA bagomba guhita begura.
Amakuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga yo aravuga ko iyi myambaro yakinishijwe guhera guhera mu mwaka wa 2018.
Iriba.news@gmail.com