Minisiteri y’Uburezi ivuga ko gahunda ya mudasobwa imwe ku mwana yafashije abanyeshuri gutsinda neza ibizamini bya leta.
Gusa hari bamwe mu banyeshuri bavuga ko n’ubwo bahawe imashini batazigiraho bitewe n’kibazo cy’ibigo bitagira umuriro w’amashanyarazi
Urwunge rw’amashuri rwa Rwisirabo ruherereye mu Murenge wa mwiri Mu Karere ka Kayonza ni rimwe mu mashuri yahawe mudasobwa muri gahunda ya leta ya mudasobwa imwe kuri buri mwana izwi nka one laptop per child. Icyakora iyo uganiriye n’abiga kuri iri shuri basobanura neza uburyo bigamo isomo ry’ikoranabuhanga
Umunyeshuri umwe yagize ati “Timetable (ingengabihe) irahari ariko iyo isaha igeze iryo somo turarirenga tukiga ibindi.”
Nabasa Josua we ati “Zirahari iyo duciyeho turazibona aho zibitse keretse P4 ni bwo bigeze kuzituzanira ariko ubu iyo tugiye kwiga dushushanya ku kibaho bikarangirira aho.”
Ni mu gihe Mushinzimana Emanuel uyobora GS Rwisirabo yemeza ko abanyeshuri biga neza iri somo icyakora ngo mu gihe cy’imvura riba rihagaze.
Yagize ati “Mu gihe cy’izuba abana bariga nta kibazo ariko mu mvura ntibikunda kubera ko tutagira umuriro w’amashanyarazi, uwaduha umuriro w’amashanyarazi iki kibazo cyacyemuka.”
Gahunda ya one laptop per child yatangiye mu mwaka wa 2008 kugeza ubu kandi byinshi mu bigo byaba ibya leta ndetse n’ibyigenga byigisha isomo ry’ikoranabuhanga abiga ku bigo iri somo ku bigo ryigishwa neza bemeza ko rizabagirira akamaro nyuma yo gusoza amasomo yabo
N’ubwo gahunda ya One laptop per child yaje ari igisubizo bamwe mu barimu bagaragaza imbogamizi bagiye bahura nazo cyane mu mikoreshereze y’izi machini.
Byukusenge Francine wo kuri GS Rutonde mu Karere ka Rulindo yagize ati « Hari igihe usanga imashini zirimo code ndetse n’iyo imashini ipfuye bisaba kuyijyana kuri REB urumva nawe izo ngendo zose. »
Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ikoranabuhanga mu kigo cy’igihugu cy’uburezi Niyizamwiyitira Christine avuga ko gahundda ya one laptop per child yatanze umusaruro ku bigo yagezemo. Akavuga ko hari imbogamizi zagiye ziboneka muri uyu mushinga zirimo no kuba hari ibigo bitagira amashyanyarazi.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019 igaragaza ko imashini 274000 ari zo zatanzwe muri gahunda ya one lapto per child, aho 173 ari zo zitagikora ku biryo bwa burundu. Izo mashini zose zahawe ibigo 1664, aho 150 bitagira umuriro w’amashanyarazi.
SRC:RBA