Nyuma y’aho Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi) yaterewe mpaga n’akanama k’imyitwarire mu Mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika(CAF) kubera gukinisha Muhire Kevin utari wemerewe gukina umukino wayahuje na Benin ku wa 29 Werurwe 2023, FERWAFA isohoye itangazo isaba imbabazi Abanyarwanda.
icyemezo cy’akanama k’imyitwarire cyivuga ko u Rwanda rwatewe mpaga (ibitego 3-0) kandi kikaba cyitajuririrwa kuko nta bujurire ubwo ari bwo bwose bwemewe.