Image default
Sport

Amavubi yahawe urw’amenyo, umukunzi wayo yandika ibaruwa

Nyuma yo gushyira hanze amafoto agaragaza abakinnyi b’Amavubi’ bambaye imyenda ya ‘Made in Rwanda’ barekeza muri Cameroun, abatari bacye bayahaye urw’amenyo ku mbuga nkoranyambaga, umukunzi wayo Ruzindana Rugasaguhunga yandika ibaruwa abaza niba akwiye guhabwa urw’amenyo.

Mu gitondo cyo ku itariki 13 Mutarama 2021 ku rubuga rwa Twitter rwa FERWAFA, hashyizwe amafoto y’abakinnyi b’Amavubi bambaye imyenda ya ‘Made in Rwanda’ ari nayo bagiye bambaye barekeza Douala, aho bagiye gukina umukino w’igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN), amarushanwa akazatangira kuri uyu wa Gatandatu.

Amavubi yahawe urw’amenyo abandi bayifuriza intsinzi

Abatari bacye bahise batangira guhererakanya ayo mafoto ku mbuga nkoranyambaga, ari nako bayaherekeresha amagambo buri wese uko abyumva bamwe bati iyi si ikipe, abandi bati icyo bashoboye ni ukuba abanyamideli, abandi bati iyi ni imisoro yacu iri gupfa ubusa n’ibindi n’ibindi.

Umukunzi w’Amavubi Rugasaguhunga yanditse ibaruwa

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Ruzindana Rugasaguhunga yanditse ibaruwa igira iti “Tuvuge ko Amavubi ari: Umwana wawe umaze iminsi atsindwa mu ishuri Umubyeyi wawe umaze iminsi akora ibyo utishimira Inshuti yawe magara imaze iminsi yitwara nabi Uwo muvukana umaze igihe akora ibidakwiye. Umunsi umwe akakubwira ko agiye kwisubiraho; Wamuha urw’amenyo? Tuganire”.

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri iyi nyandiko ya Rugasa, harimo Umunyamakuru Aissa Cyiza wagize ati “Ntawabahaye urwamenyo erega, icyo twabasabye ni ugutsinda, kuki wumva uwo mwana cyangwa inshuti ihora mu bibi cyangwa mu nsinzwi wahora uyishakira excuses zo gukora ibibi cyangwa  gutsindwa? Kumuhwitura nibyo byambere”.

Uwitwa Bugingo Jean De Dieu nawe ati “Erega urwamenyo bararukwiye kuko mubaretse bagira ngo ibyo bakora ahari birishimiwe!! @AmavubiStars akwiye kunengwa birenze ibi ahari bakumva hakwiye impinduka. Ariko nyine ababifitemo #Interests ntugire ngo ntibatureba tuvuga bakiyongera ka #Shot_Of_Tequilla kuko ntawubabaza”.

 

Umunyamakuru Anne Marie Niwemwiza ati “Sinamuha urw’amenyo, ahubwo nabyishimira. Gusa namubaza niba azi icyamuteraga gukora ibidakwiye akanambwira niba gitera yavuyeho noneho nkajya nakwizera ko koko agiye kwisubiraho. Harya wowe uzi impamvu amavubi amaze igihe yitwara kuriya? Iyo mpamvu se yaba yavuyeho? Urakoze”.

Umutoza n’Umukinnyi basabye itangazamakuru kubashyigikira aho kubaca intege

Umutoza w’Amavubi Mashami Vincent na rutahizamu Danny Usengimana basabye basabye itangazamakuru ryo mu Rwanda gushyigikira Amavubi aho kuyaca intege ndetse no kwitwararika mu byo batangaza kuko bigira ingaruka ku muryango mugari umukinnyi cyangwa umutoza akomokamo.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma y’imyitozo ya mbere Amavubi yakoreye i Douala muri Cameroun, Mashami Vincent yavuze ko itangazamakuru ryo mu Rwanda rivuga ibitagenda gusa, rigaca intege abakinnyi, ibintu bibasubiza inyuma mu mikinire ndetse no mu mitekerereze.

Yagize ati “Itangazamakuru ryo mu Rwanda ricunga akantu katagenda neza, ubundi bakakuririraho bakabasenya, nta mwere ku Isi kandi nta we bitabaho, bakwiye gushyigikira abakinnyi kuruta kubaca intege. Bakabafasha, bakababa inyuma na hahandi byanze bakabasunika”.

Danny Usengimana mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Mutarama 2021, nawe ati “Rero mureke dutezanye imbere tureke inzangano. Kuko ibyiza bya twese nibiteza igihugu imbere[…]abakinnyi ba football dukora cyane umunsi ku wundi ngo tube beza kurushaho rero mudushyigikire[…]”

Twabibutsa ko Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi iri mu itsinda C hamwe na Uganda, Maroc na Togo, yerekeje muri Cameroun. Akazakina umukino wa mbere tariki ya 18 Mutarama na Uganda kuri Stade de la Réunification y’i Douala.

Inkuru bifitanye isano: https://iribanews.rw/2021/01/13/amavubi-yasesekaye-douala-mu-mwambaro-wa-made-in-rwanda/

Iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

 

 

Related posts

Gukinisha abakinnyi batujuje ‘ibisabwa’ bikoze ku Rwanda

Emma-Marie

Umuraperi ukomeye muri USA yaje gukinira ikipe yo mu Rwanda

Emma-Marie

Patriots yegukanye intsinzi mu mukino warebwe na Kagame na Macron

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar