Ubuyobozi bw’Ikipe ya Gasogi United bwatangaje ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Nyakanga Niyibigira Patrick wari team manager w’iyi kipe yishwe n’impanuka.
Itangazo rigira riti: ”Umuryango mugari wa Gasogi United ushenguwe n’urupfu rutunguranye rw’uwari Team Manager wayo NIYIBIGIRA Patrick wazize impanuka. Gasogi yihanganishije umuryango we n’abasportifu bose muri rusange.”
Niyibigira yabaye umusifuzi mu mupira w’amaguru ndetse akaba yari umutekinisiye mu mukino ngororamubiri wo gusiganwa ku maguru kuko yari n’umutoza ubifitiye ibyangombwa.
Iriba.news@gmail.com