Image default
Sport

Hatangiye iperereza ku ihohoterwa ryakorewe Salma Mukansanga

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ririmo gukora iperereza ku ihohoterwa ryakorewe umusifuzi Salma Mukansanga ku mukino yasifuye muri weekend ishize. 

Mukansanga, ni umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwandakazi uheruka kwandika amateka yo kuba mu itsinda rya mbere ry’abagore basifuye igikombe cy’isi cy’abagabo.

Kuwa gatandatu, ku mukino yasifuye wahuje Kiyovu Sports na Gasogi United warangiye ari 0 – 0 bivugwa ko bamwe mu bafana ba Kiyovu bamututse bikomeye bashaka no kumukubita.

Ibaruwa ifunguye BBC yabonye yanditswe na Hemedi Minani ukuriye abafana ba Kiyovu ivuga ko bamwe muri bo, “bitewe n’amarangamutima yabo”, bumvikanye batuka Mukansanga.

Bamwe mu barebye uyu mukino babwiye BBC ko itsinda ry’abafana ba Kiyovu ritishimiye uko Mukansanga yasifuraga ryaririmbaga rimwita “Indaya” n’andi magambo mabi.

Umuvugizi wa FERWAFA, Jules Karangwa, yabwiye BBC ko bakiriye raporo y’abayobozi b’umukino y’ibyabaye ku kibuga bikaba ngombwa ko bayishyikiriza komite ishinzwe imyitwarire ngo ibikoreho iperereza.

Karangwa ati: “Raporo ivuga ko umusifuzi yibasiwe abwirwa amagambo yo kumutuka na bamwe mu bafana ba Kiyovu, harimo no kumwibasira ku buryo bw’umubiri kuko bamwe bashatse kumukubita bakabuzwa n’abashinzwe umutekano.”

Komite iracyakora iperereza kuri raporo yashyikirijwe, nk’uko Karangwa abivuga.

Avuga ko ubusanzwe “hari ibihano biteganywa n’amategeko ngengamyitwarire” ku bikorwa nk’ibyo iyo byabonetse ku kibuga.

Ati: “Iyo ari ibintu byakozwe n’abafana akenshi biragorana guhana abantu ku giti cyabo, niyo mpamvu usanga hari igihe amakipe ariyo ahanwa mu izina ry’abafana bayo.”

Kiyovu Sports iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’u Rwanda aho inganya amanota 30 na AS Kigali ya mbere, naho Gasogi United ni iya kane n’amanota 28.

Salma Rhadia Mukansanga amaze imyaka irenga itanu ari umusifuzi muri shampiyona y’u Rwanda.

@BBC

Related posts

Afrobasket: Ibintu bikomeje gutungurana ‘Amakipe y’ibigugu yarasezerewe’

Emma-Marie

Gicumbi FC yihesheje icyubahiro igaruka mu kiciro cya mbere

Emma-Marie

Côte d’Ivoire yegukanye CAN ifashijwe n’umukinnyi ukirutse cancer

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar