Image default
Sport

U Butaliyani: Ikipe ya Juventus yirukanye umutoza Maurizio Sarri

Sarri yafashije iyi kipe kwegukana igikombe cya cyenda yikurikiranya cya shampiyona ya Serie A y’Ubutaliyani.

Ariko yaraye asezerewe na Lyon yo mu Bufaransa mu mukino wa kimwe cy’umunani cya Champions League.

Ejo ku wa gatanu mu mujyi wa Turin mu Butaliyani, Juve yatsinze Lyon ibitego 2 – 1, ariko Lyon ni yo yakomeje kubera gutsindira hanze.

BBC yavuze ko Sarri, Umutaliyani w’imyaka 61 y’amavuko, ku mpeshyi ishize ni bwo yari yahawe kontaro yo gutoza Juventus mu gihe cy’imyaka itatu, nyuma yo kumara umwaka atoza Chelsea.

Juventus yatsinzwe imikino itatu muri ine ya nyuma ya shampiyona, birangira ishoje irusha inota rimwe gusa Inter Milan yabaye iya kabiri.

Yanatsinzwe na Napoli ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutaliyani kizwi nka ‘Coppa Italia’. Hari nyuma yuko umupira w’amaguru w’Ubutaliyani wongeye gusubukurwa nyuma yo guhagarikwa kubera coronavirus.

Juventus yatwaye inshuro ebyiri igikombe cy’Uburayi (cyaje kwitwa Champions League), ariko ntirongera kugitwara kuva mu mwaka wa 1996.

Sarri wigeze kuba akora muri banki, yasimbuye ku butoza Massimiliano Allegri mu kwezi kwa gatandatu mu mwaka ushize wa 2019.

Itangazo ry’ikipe ya Juventus rishimira Sarri ku “kuba yaranditse ipaji nshya mu mateka ya Juventus” no kuba yarashoboye ubwe “kuzamuka ibyiciro byose by’umupira w’amaguru w’Ubutaliyani”.

Related posts

Ubukene bwabujije Ikipe ya Etincelles gukina umukino ubanza wa shampiyona.

Emma-Marie

Jimmy Gatete ari mu Rwanda

Emma-Marie

Imikino ya BAL iragarutse u Rwanda rurahagarariwe

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar