Image default
Ubutabera

Bamporiki yakatiwe

Urukiko rukuru rwahanishije Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umuco igihano cy’igifungo cy’imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga milioni 30.

Ni nyuma yo kumuhamya ibyaha bifitanye isano na ruswa mu gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Urukiko rwavuze ko rwamugabanyirije ibihano ngo kuko yemeye ibyaha kandi akabisabira imbabazi.

Bamporiki yaburanye yemera bimwe mu byaha yarezwe agasaba ko igihano cyo gufungwa imyaka ine yari yakatiwe cyasubikwa n’ihazabu ya miliyoni 60 yari yaciwe ikagabanywa.

Bamporiki yari yahamwe n’icyaha gifitanye isano na ruswa no gukoresha umwanya afite mu nyungu ze bwite.

Aburana, yemeye ko yakiriye amafaranga agera kuri miliyoni 10 y’umucuruzi kugira ngo amufashe ibyo ashaka kugeraho akoresheje ingufu afite mu butegetsi, birimo no gufunguza umugore w’uwo mucuruzi.

Mu buryo butamenyereye, kuva yashinja kandi akanagezwa imbere y’inkiko Bamporiki yafungiwe iwe mu rugo gusa.

Urubanza rwe ruri mu zavuzwe cyane mu mwaka ushize mu Rwanda.

Muri Gicurasi (5) ishize, Perezida Paul Kagame yahagaritse ku mirimo Edouard Bamporiki wari umunyamabanga wa leta ushinzwe urubyiruko n’umuco “kubera ibyo akurikiranyweho”.

Nyuma gato y’itangazo rimwirukana, urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutangaza ko Bamporiki “afungiye iwe mu rugo” akaba “akurikiranweho icyaha cya ruswa”.

@BBC

Related posts

Sankara yari yiteze kurekurwa vuba akajya kurongora “Ihogoza” rye.

Emma-Marie

LDGL yagaragaje ko hari ibikwiye kunozwa mu mikorere ya ba ‘MAJ’

Emma-marie

Rusizi: Umugenzacyaha aracyekwaho gusambanya umugore wari ufunze

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar