Image default
Abantu

Bugesera: Baratabariza abana b’abakobwa batanu baba bonyine bataruzuza imyaka y’ubukure

Abaturage bo mu Mudugudu wa Mukoma, Akagali ka Nyabagendwa mu Murenge wa Rilima,  Akarere ka Bugesera, baratabariza abana batanu b’abakobwa bibana mu nzu aho umukuru afite imyaka 17 bakaba babayeho ubuzima buteye impungenge.

Uwamahoro Hyacinte ni we mukuru muri aba bana b’abakobwa batanu, afite imyaka 17 y’amavuko akaba yiga mu mwaka wa kane w’amashuli yisumbuye. Avuga ko we na barumuna be hashize imyaka ine bibana mu nzu, nyuma y’uko nyina ubabyara yitabye Imana hanyuma ise akabata agashaka undi mugore mu Karere ka Nyagatare.

Yagize ati “Twabanje kuba mu miryango dufitanye isano ariko iza kudufata nabi, maze tuza gufata umwanzuro wo kugaruka kuba mu mazu y’iwacu nayo itameze neza dore ko Data yashakaga kuyigurishiriza”.Bavuga ko ubuzima babyemo bushaririye kandi ngo bajya ibihe byo kujya ku ishuli abandi bagasigara bashakisha ibibatunga.

Ati” Ntabwo biba byoroshye kuko dukora akazi karimo guca inshuro, kuvomera abaturage no kubamesera, tujya ibihe byo kujya ku mashuli ni ukuvuga ngo abize uyu munsi si bo biga ku w’undi munsi kugirango tubashe kubona ibyo kurya byibuze rimwe ku munsi”.

Ubwo twasuraga aba bana twasanze babiri muri bo bagiye ku ishuri

Mvuyekure Emmanuel ni umwe mu baturanyi b’aba bana.

Yagize ati: “Nk’abaturanyi tugerageza kubafasha, ariko turanenga ubuyobozi bwo mu nzego z’ibanze butagira icyo bukora ngo aba bana bagire imibereho myiza, na cyane ko nk’imfashanyo iherutse gutangwa y’ibiribwa itigeze ibageraho yewe n’ibyo bari bemerewe n’ubuyobozi bw’akagali ka Nyabagendwa birimo nk’ibikoresho by’ishuli byabaye amasigaracyicaro, tukaba dusaba umurenge kubitaho”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rilima, Murwanashyaka Oscar, avuga ko ikibazo cy’aba bana b’abakobwa batawe n’umubyeyi wabo ubuyobozi bw’umurenge wa Rilima bukimenye vuba.

Yagize ati ” Hari ubufasha umurenge wa Rilima ugiye kubaha ndetse unababe hafi kugira ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza nko kubaha ibyo kurya, ibikoresho by’ishuri no kubafasha mu bijyanye no kwivuza”.

Yanditswe na Kayiranga E

Related posts

Rutsiro: Uwimana ucyekwaho kwica umugore we yatawe muri yombi

Emma-Marie

Ibyishimo bidasanzwe kwa Cristiano Ronaldo n’umugore we

Emma-Marie

Ntibifuza ko Bagosora yahambwa mu Bufaransa nka Bikindi na Barayagwiza

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar