Image default
Abantu

Cameroun: Umunyamakuru wari waraburiwe irengero yasanzwe yarapfuye

Umunyamakuru wa radio uzwi cyane muri Cameroun basanze umurambo we hanze gato y’umurwa mukuru Yaoundé nyuma y’uko abuze mu gisa no gushimutwa kuwa kabiri ushize.  

Martinez Zogo yari umukuru wa Radio yigenga yitwa Amplitude FM kandi yakoraga ikiganiro gikunzwe cyane kitwa “Embouteillage”.

Amplitude FM yatangaje ko “iri mu cyunamo” nyuma y’uko umubiri wa Zogo ubonetse ku cyumweru mu gitondo “nyuma yo gukorerwa iyicarubozo n’abamwishe”.

Vuba aha, Zogo yavugiye kuri radio igikorwa gikekwa cyo kunyereza imari ya rubanda kirimo abacuruzi bakomeye n’abategetsi bo hejuru, nk’uko bivugwa n’umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka, Reporters Sans Frontières, RSF.

RSF ivuga ko Zogo, w’imyaka 51, yashimuswe kuwa kabiri ushize nijoro n’abantu bamutwaye mu modoka ya Land Cruiser y’umukara.

Umuvigizi wa Amplitude FM, hamwe n’umugore wa Zogo, nibo bemeje ko umurambo wabonetse ari uwe, aho wari wajugunywe mu mbuga ngari hanze gato ya Yaoundé.

Ishyirahamwe ry’abanyamakuru muri Cameroun ryasohoye itangazo rivuga ko Zongo yazize “urwango n’ubunyamaswa”.

Ryongeraho riti: “Ubwisanzure bw’itangazamakuru buri he, ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo muri Cameroun ku munyamakuru ubu burimo akaga ko gupfa?”

@BBC

Related posts

Abana bari guhabwa imiti ibasinziriza, abandi bakagurishwa kubera inzara

Emma-Marie

Gasabo: Amayobera ku mukobwa uvuga ko shitani amutegeka kwiba imyenda n’amafoto

Ndahiriwe Jean Bosco

Rwamagana: Baratabariza Umwana watewe inda n’umukoresha we afite imyaka 14

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar