Image default
Abantu

Covid-19 : Mukantwali yanze kwandagara i Kigali asubira iwabo mu cyaro guhingira frw

Umukobwa witwa Mukantwali Denise wo mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Murambi, mbere y’umwaduko wa Covid-19 yakoraga akazi ko kwakira abagana imwe mu ma restaurant akomeye mu Mujyi wa Kigali, kuri ubu yasubiye iwabo mu cyaro aho atunzwe n’akazi ko guhingira Frw 800 ku munsi.

Mukantwali w’imyaka 23 y’amavuko, avuga ko icyorezo cya Covid-19 cyageze mu Rwanda muri Werurwe 2020, amaze imyaka itatu mu Mujyi wa Kigali aho yari yazanywe na mugenzi we wari waranamurangiye akazi ko guseriva inzoga mu kabari.

Aganira na Iriba News, yavuze inzira y’umusaraba yanyuzemo mu mezi atandatu ashize kugeza ubwo yiyemeza guhambira utwangushye agasubira iwabo i Rulindo.

Ati “Igihe cya guma mu rugo mu gihugu hose twari tumaze amezi abiri tudahembwa birumvikana ko nta Frw nari mfite . Nabanaga n’abandi bakobwa twakoranaga mu murenge wa muhima mu karere ka nyarugenge, ariko mu kanya nk’ako guhumbya ibintu byahinduye isura mbona abo nitaga inshuti zanjye barampindutse baranyirukana kuko ntabonaga frw yo guhahisha simbashe no kubafasha kwishyura inzu”.

“Barekura abantu bwa mbere ngo basubire mu mirimo nabanje gushakisha akazi ko mu rugo ngirango ndebe ko corona yarangira tugasubira mu mirimo, akazi nako ndakabura FRW macye narinsigaranye nayashoye mu bucuruzi bw’inyanya zirahomba mbonye bikomeye mpitamo guhambira utwangushye ngasubira iwacu mu cyaro ngezeho naho nasanze ubuzima bukomeye nuko nigira inama yo guhingira 800Frw, aho kwiyandarika i Kigali”.

Mukantwali avuga ko gufata isuka byabanje kumugora dore ko yari amaze imyaka itatu atayikoza yibera mu Mujyi, ariko kuri ubu ngo ntacyo abura.

Ati “Njya kuva i Kigali nari naribaruje mu bagombaga guhabwa inkunga ya Frw yo gukora ubucuruzi buciriritse nona barampamagaye bazampa ibihumbi 150 FRW nzahita nshaka iseta ncuruze nk’abandi”.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage mu Karere ka Nyarugenge, Huss Monique, yavuze ko hari umushinga witwa ‘Give Direct’ ufasha abagore bakora ubucuruzi buciriritse bagizweho ingaruka na Covid-19. Buri mugore akaba ahabwa ibihumbi 150 FRW atishyurwa.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

USA: Abanyarwanda 4 baracyekwaho gushimuta umwana bakamusambanya

Emma-Marie

Icyumweru cyose maranye nabo “Nta muntu wo kwicwa urimo”-Video

Emma-Marie

Kamonyi: Haravugwa umuyobozi ukubita abashakanye bari mu gikorwa cyo ‘gutera akabariro’

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar