Image default
Abantu

Kamonyi: Haravugwa umuyobozi ukubita abashakanye bari mu gikorwa cyo ‘gutera akabariro’

Mbonyubwayo Emmanuel, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabuga gaherereye mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, arashinjwa n’abaturage gusanga abashakanye mu buriri akabakubita bari mu gikorwa cyo gutera akabariro.

Hari umugore wabwiye TV1 ko uyu muyobozi aherutse kumusanga mu buriri ari mu gikorwa n’umugabo we bari gutera akabariro, akabakubita bagakwirwa imishwaro bambaye ubusa.

Yagize ati “Yadusanze mu buriri aje kudufatiramo barakingura baradukubita twari twatangiye n’umurimo w’abashakanye. Ankubita ingumi mu musaya ubwo nari ndimo nkurura gitifu ngo bave hejuru y’umwana kuko yari yacecetse ngirango yapfuye”.

Umuturanyi w’uyu muryango, avuga ko yahuruye ajya kubakiza agirango ni umugore n’umugabo barwanira mu buriri nuko asanga umuyobozi yabaturumbuye mu buriri, umugore yambaye ubusa, umugabo nawe ngo yirutse ntacyo yambaye.

Ati “Natabaye ari mu ma saa kumi n’imwe n’igice, umwana yavugije induru ndabyuka nziko ari umugore n’umugabo bari kurwana. Umugore bamusohokanye barimo kumuniga amabere agaragara”.

Abatuye mu Kagari ka Kabuga bavuga ko gukubita abaturage bambaye ubusa, ari ingeso y’umunyamabanga nshingwabikorwa yo gusanga abantu mu buriri akabakubita kandi ataranigeze abahamagara ngo ababaze ibyo bacyekwaho.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere(ejo hashize) nabwo hakwirakwiye amashusho y’undi mugabo wakubitwaga yambaye ubusa, ibintu bikomeje kubabaza abaturage.

Umwe mu batuye muri aka Kagari, yahamije ko umugabo ugaragara mu mashusho yambaye ubusa ari uwo muri aka kagari. Ati “Uriya ni umuturage wacu neza rwose twamusanze yambaye ubusa arimo kugaragurika hanze, abana n’abakecuru bashungereye gitifu ariwe wajyanye amapingu yo kumwambika.”

Ikifuzo cy’aba baturage nuko ufite icyo ashinjwa yajya abimenyeshwa akitaba ubuyobozi, ikindi kifuzo ngo nuko uyu muyobozi yakurwa ku mirimo kandi akajyanwa mu kigo ngororamuco.

Mbonyubwayo ntiyigeze agira icyo atangazo kubyo abaturage ayobora bamushinja. Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée yavuze ko atari azi iby’aya makuru cyakora ngo agiye kubikurikirana yaba ari amakosa y’akazi uyu muyobozi akabiryozwa, byaba ari ibindi bishingiye ku kuvogera ituze ry’abaturage, inzego zibishinzwe zikamukurikirana.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

“Mwahamije ko Umutwaza w’Umutware ari Umumaragishyika iteka” isabukuru nziza Jeannette Kagame

Emma-Marie

Karongi :Bucyayungura yaretse guhohotera umugore we iterambere riza ribasanga

Emma-marie

Umuhango wo guherekeza Umunyamakuru Umuhire Valentin witabye Imana-Amafoto

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar