Mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Mutarama 2021, inshuti, abana, ababyeyi ndetse n’abavandimwe b’Umunyamakuru Umuhire Valentin bitabiriye umuhango wo kumusezeraho no kumuherekeza aho ari bushyingurwe mu Irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Hagati ya saa moya na saa moya n’igice za mu gitondo, abavandimwe bagiye gufata umurambo wa Umuhire mu buruhukiro bw’Ibitaro bya CHUK, hagati ya saa mbiri na saa yine hakurikiyeho umuhango wo gusezera kuri nyakwigendera, uri kubera Mont Kigali, hagati ya saa yine na saa tanu haraba Misa yo kumusabira hanyuma hagati ya saa saba na saa munani habe umuhango wo kumushyingura.
Umuhire Valentin yitabye Imana tariki ya 7 Mutarama azize uburwayi. Akaba ari yari umwe mu banyamakuru b’imena mu Rwanda, yamenyekanye cyane mu ishami ry’amakuru kuri Radio Rwanda, Radio 10 na TV10, akaba yari n’umwe mu banyamuryango b’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro Pax press, by’umwihariko akaba yari azwiho ubuhanga mu kuyobora ibiganiro “Debate’





Photo : Pax Press
Inkuru irambuye ni mu kanya…