Image default
Abantu

Umuhango wo guherekeza Umunyamakuru Umuhire Valentin witabye Imana-Amafoto

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Mutarama 2021, inshuti, abana, ababyeyi ndetse n’abavandimwe b’Umunyamakuru Umuhire Valentin bitabiriye umuhango wo kumusezeraho no kumuherekeza aho ari bushyingurwe mu Irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Hagati ya saa moya na saa moya n’igice za mu gitondo, abavandimwe bagiye gufata umurambo wa Umuhire mu buruhukiro bw’Ibitaro bya CHUK, hagati ya saa mbiri na saa yine hakurikiyeho umuhango wo gusezera kuri nyakwigendera, uri kubera Mont Kigali, hagati ya saa yine na saa tanu haraba Misa yo kumusabira hanyuma hagati ya saa saba na saa munani habe umuhango wo kumushyingura.

Umuhire Valentin yitabye Imana tariki ya 7 Mutarama azize uburwayi. Akaba ari yari umwe mu banyamakuru b’imena mu Rwanda, yamenyekanye cyane mu ishami ry’amakuru kuri Radio Rwanda, Radio 10 na TV10, akaba yari n’umwe mu banyamuryango b’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro Pax press, by’umwihariko akaba yari azwiho ubuhanga mu kuyobora ibiganiro “Debate’

 

 

 

Igitambo cya Misa yo gusabira nyakwigendera Umuhire

 

Ababyeyi bashyira indabo ku mva
Umuvandimwe ashyira indabo ku mva

 

Havuzwe isengesho ryo gusabira nyakwigendera
Indabo nziza z’amabara atandukanye zashyizwe ku mva ishyinguwemo nyakwigendera Umuhire

Photo : Pax Press

Inkuru irambuye ni mu kanya…

 

Related posts

Umwe mu bavumbuye virus ya HIV yapfuye

Emma-Marie

Muhanga: Uko Karekezi yarokoye Abatutsi abahishe mu ndake

Emma-Marie

Ange Kagame yashimiye abaganga bamufashije kwibaruka imfura ye

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar