Image default
Iyobokamana

Ndimo gusengera Leta Zunze Ubumwe z’Amerika-Papa Francis

Papa Francis, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi,  yatangaje ko arimo gusengera Leta zunze ubumwe za Amerika zikomeje kugaragaramo imvururu ziterwa n’abanze kwakira ko Perezida Donald Trump yatsinzwe mu matora aheruka kuba muri icyo gihugu.

Papa Francis avuga ko ibitero abashyigikiye Trump baherutse kugaba ku Ngoro y’Inteko Ishinga amategeko biteye impungenge, akaba yaboneyeho no gusabira abasize ubuzima muri ibyo bitero.

Papa Francis

Ubutumwa uwo mushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yatangaje kuri iki Cyumweru tariki 10 Mutarama 2021 buvuga ko imvururu nta kiza zizana ahubwo zirasenya kandi zikagira ingaruka cyane cyane ku baziteje. Ati “Ndashishikariza abantu bose kurangwa n’umuco wo gukorera hamwe no gufatanya kubaka icyiza.”

Imvururu zadutse ku nyubako ‘Capitol’ ikoreramo abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagabweho ibisa n’igitero tariki 06 Mutarama 2021, ubwo imitwe yombi y’inteko yari yateranye ngo yemeze burundu Perezida Joe Biden watowe.

Abantu batanu bahasize ubuzima barimo abantu bane mu bateje izo mvururu bashyigikiye Donald Trump ndetse n’umupolisi umwe mu bacungaga umutekano kuri iyo nyubako.

iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Umuhanzi w’icyamamare muri ‘Gospel’ yishwe

Emma-Marie

Abayislamu batangiye igisibo cya Ramadhan

Emma-Marie

Kiliziya Gatolika ‘ntishobora guha umugisha kubana kw’abatinganyi’

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar