Image default
Mu mahanga

Amafi yo mu Kiyaga cya Victoria ari kwicwa niki?

Abategetsi muri Uganda barimo gukora iperereza ku kiri kwica amafi yo mu Kiyaga cya Victoria akomeje gupfa umusubirizo.

Minisiteri ishinzwe ubworozi muri Uganda yasabye abaturage kutarya ayo mafi yipfishije ahubwo bakayahamba.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko kugeza ubu hataramenyekana ingano y’amafi amaze gupfa akareremba ku nkengero za Victoria.

Amafoto akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza amafi menshi yapfuye ari hirya no hino ku nkengero z’ikiyaga cya Victoria.

Ubwoko bw’amafi bita Nile perch, bushobora gukura bugapima ibiro bigera mu  100, kandi busanzwe buribwa cyane muri Uganda, nibwo buri gupfa cyane.

Itangazo ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibidukikije rivuga ko izo fi zishobora kuba zicwa nuko umwuka wo guhumeka ‘Oxygen’ wagabanutse mu mazi. Ubwoko bw’amafi bwitwa Nile perch bukaba bumererwa nabi iyo urugero rwa oxygen rugiye munsi ya mirigarama ebyiri’ (2mg) kuri litiro y’amazi.

Abategetsi bavuga ko iperereza ryimbitse rikomeje ngo hamenyekane imvano nyakuri y’urupfu rw’aya mafi.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Igisasu cyaturikije Umusigiti gihitana abarenga 30

Emma-Marie

Ambasaderi w’u Butaliyani muri Congo-Kinshasa yishwe

Ndahiriwe Jean Bosco

Umusore yavuze uko yishe ababyeyi n’umuvandimwe we abifashijwemo na Filime

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar