Image default
Mu mahanga

Umusore yavuze uko yishe ababyeyi n’umuvandimwe we abifashijwemo na Filime

Umunyeshuri wiga muri kaminuza itatangajwe yemereye polisi yo muri Kenya ko yishe abantu bane bo mu muryango we anatanga amakuru y’uburyo yateguye ubwo bwicanyi yifashishije filime.

Simon Warunge w’imyaka 22, biravugwa ko yabwiye polisi ko yakoresheje umutarimba (fer à béton) akubita nyina, se, n’umuvandimwe we mbere yo kubatera icyuma.

Nyuma yo gukora ibi iwaho ahitwa Kiambu, hanze gato y’umujyi wa Nairobi, yarahunze ariko arashakishwa afatwa mu mpera z’icyumweru gishize.

Simon Warunge yemeye ko yishe ababyeyi n’umuvandimwe we yifashishije ibyo yabonye muri filime yitwa Killing Eve

Yabwiye polisi ko ababyeyi be bari abagome kandi bamwangaga cyane nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Star.

BBC yatangaje ko uyu musore ukekwa avuga ko yageze ku kwica abe abifashijwe no kureba filimi ya serie yo mu Bwongereza yitwa ‘Killing Eve’.

Bashiki be babiri barokotse ubwo bwicanyi bari bagiye ku ishuri.

Nyina yari umuforomokazi mu by’indwara zo mu mutwe, naho se yari umuforomo muri Amerika akaba yari yaraje muri Kenya mu biruhuko bya Noheli.

Polisi yataye muri yombi n’umukobwa w’inshuti y’uyu muhungu, bombi bagejejwe mu rukiko uyu munsi kuwa mbere, mu gihe iperereza rikomeje.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Rurageretse hagati y’u Buhinde n’u Bushinwa bapfa umupaka

Emma-Marie

Imyigaragambyo yavuyemo imirwano y’abapfa amoko i Goma

Emma-Marie

Pierre Buyoya arashyingurwa muri Mali

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar