Image default
Ubutabera

Urubanza rwa Rusesabagina n’abandi baregwa ibyaha by’iterabwoba rwasubitswe

Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambuka imipaka uyu munsi rwasubitse itangira ry’urubanza mu mizi rw’abantu 20 baregwa ibyaha by’iterabwoba, barimo Paul Rusesabagina.

BBC yatangaje ko bwa mbere, Rusesabagina yabonetse ari kumwe n’abo bareganwa barimo Callixte Nsabimana uzwi nka Sankara wari umuvugizi w’umutwe w’inyeshyamba za FLN, Herman Nsengimana wamusimbuye, n’abandi bagabo 18.

Nyuma y’ifatwa ritavugwaho rumwe rya Rusesabagina, mu kiganiro n’abanyamakuru umwaka ushize, Perezida Kagame yavuze ko “…bazagira aho bahurira buri wese ashinje undi, ibyo yakoranye n’undi, cyangwa ibyo yakoresheje undi…”

Uru rubanza ruregwamo abantu benshi kongeraho ababunganira, abaregera indishyi n’ababunganira, hamwe n’abashaka kurukurikirana, bose hamwe umucamanza yavuze ko ari abantu benshi.

Yavuze kandi ko nk’urukiko bifuza ko uru rubanza rutaba hifashishijwe ikoranabuhanga kubera iyo ngano yarwo.

Abaregwa, uyu munsi bari bari kuri gereza ya Nyarugenge, bagahuzwa n’urukiko rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umucamanza yavuze ko kubera ibihe by’icyorezo cya Covid-19 igihugu kirimo urubanza rwimuriwe tariki 17 z’ukwezi gutaha kwa kabiri.

Ahawe ijambo, Rusesabagina yavuze ko iyo tariki ntacyo imutwaye, ndetse izamufasha kubona umwanya wo gusoma dosiye ye kuko ari ndende cyane. Abandi nabo ntibagaragaje ko batewe impungenge n’iyo tariki. Urukiko rwatangaje kandi ko urubanza ruzakomereza i Kigali.

Related posts

Kigali: Uwahoze ari umunyamakuru yakatiwe igifungo cy’imyaka irindwi

Emma-Marie

Jado Castar yakatiwe

Emma-Marie

Paris: Urukiko rwateye utwatsi ubusabe bw’abunganira Bucyibaruta

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar