Image default
Amakuru

Kamonyi : Gitifu ushinjwa gukubita abashakanye bari ‘gutera akabariro’ yahagaritswe ku mirimo

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabuga gaherereye mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, Mbonyubwayo Emmanuel,  ushinjwa n’abaturage gusanga abashakanye mu buriri akabakubita bari mu gikorwa cyo gutera akabariro, ubuyobozi bwamuhagaritse ku mirimo.

Mu ijoro ryo ku itariki 25 Mutarama 2021 nibwo inkuru yabaye kimomo ko Mbonyubwayo Emmanuel, hari umugabo n’umugore yasanze mu buriri bari mu gikorwa cyo gutera akabariro akabakubita bagakwirwa imishwaro bambaye ubusa, abatuye muri aka kagari ka Kabuga ariko bo bavuga ko gukubita aburage bambaye ubusa ari ingeso kuri uyu muyobozi bakamusabira kujyanwa mu kigo ngororamuco cyangwa guhagarikwa ku mirimo.

Mu butumwa bugufi yaduhaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 26 Mutarama, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko uyu muyobozi yahagaritswe ku mirimo by’agateganyo. Yagize ati “Es. yabaye  ahagaritswe by’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza kuri ibi byaha aregwa, turebe niba ari ukuri cyangwa bamubeshyera.”

Inkuru bifitanye isano: https://iribanews.rw/2021/01/26/kamonyi-haravugwa-umuyobozi-ukubita-abashakanye-bari-mu-gikorwa-cyo-gutera-akabariro/

iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

Urubyiruko rwasabwe kongera umusanzu rutanga mu kubaka Igihugu ruhereye mu Mudugudu

Emma-marie

Meet The Couple Behind Instagram’s Hit Travelogue

Emma-marie

Nyagatare: 46 bafatiwe mu nzu basenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar