Image default
Amakuru

Urubyiruko rwasabwe kongera umusanzu rutanga mu kubaka Igihugu ruhereye mu Mudugudu

Ubwitabire bw’urubyiruko muri gahunda za Leta nk’umugoroba w’imiryango, inama, umuganda n’ibindi guhera ku rwego rw’umudugudu uri hasi cyane, CVA ‘The Citizen Voice and Actions’ yabasabye guhindura imyumvire.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa 12 Ukuboza 2020 mu byagarutsweho n’abitabiriye ibiganiro ku rwego rw’Igihugu byateguwe na CVA, Umuryango Nyarwanda ugamije kubaka ubushobozi bw’urubyiruko.

Urubyiruko rwasabwe kongera umusanzu rutanga mu kubaka Igihugu

Hakuzimana Samuel, Umuyobozi w’Umuryango CVA yasabye urubyiruko rusaga 100 rwitabiriye ibi biganiro kwitunyuka bagakoresha amahirwe Leta ibaha bakarushaho kugira uruhare mu kubaka igihugu.

Yagize ati “Uruhare rw’urubyiruko mu ifatwa ry’ibyemezo bimwe na bimwe ubona ko harimo icyuho, usanga bamwe batanagira inyota yo kumenya gahunda za leta ngo bagire uruhare mu kuzitangaho ibitekerezo[…] Icyo tubasaba binyuze mu matsinda agizwe n’abantu 30 bahuguwe na CVA bakaba baterana rimwe mu kwezi ,ni ukwigirira icyizere kandi bakamenya ibibakorerwa bakanabigiramo uruhare babitangaho ibitekerezo byubaka igihugu”.

Hakuzimana Samuel, Umuyobozi wa CVA

“Leta yabahaye amahirwe yo kugira uruhare mu bikorerwa muyabyaze umusaruro, twebwe nka CVA icyo tuzakomeza gukora nukububakira ubushobozi binyuze mu mahugurwa n’ibiganiro”.

Mu kiganiro cyavugaga ku cyakorwa kugira ngo urubyiruko rurusheho kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda, Umuyobozi wa AJPRODHO–JIJUKIRWA, Anthony Busingye, yavuze ko ubushakashatsi bakoze bwagaragaje ko icyuho giterwa nuko inzego z’urubyiruko zitorwa zitagira ingengo y’imari.

Ati “Ku rwego rw’umudugudu inama y’igihugu y’urubyiruko ikora ku kigero cya 21%, ku rwego rw’akagari ni 37% ku rwego rw’umurenge ni 51% naho ku rwego rw’akarere bari hejuru ya 70% hanyuma ku rwego rw’igihugu usanga bakora ku kigero cya 90%[…]twasanze imbogamizi ikomeye bafite ar’uko batagira ingengo y’imari, ibi rero bibaca intege cyane”.

“Rubyiruko mutinyike turashoboye”

Mutoni Liliane, umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, yagaragaje igitera urubyiruko rwiga mu mashuri makuru na za kaminuza kwitabira gahunda za Leta ku mashuri, rwagera iwabo ntiruboneke.

Ati “Iyo turi ku ishuri usanga ubwitabire bw’urubyiruko muri gahunda zitandukanye buri ku rwego rushimishije, ariko twava ku ishuri tugeze iwacu bwa bwitabire bukabura. Njyewe mbona biterwa n’imyumvire, ukumva ko utajya mu muganda hamwe n’ababyeyi bawe, utajya mu nama ngo utange igitekerezo abantu bakuru bahari, ibi bikwiye guhinduka rubyiruko mutinyuke turashoboye”.

Mutoni Liliane, umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda

Dr. Anne Marie kagwesagye, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko Urubyiruko rufite ubufasha n’ibindi bikenewe ngo bazabe abayobozi b’ejo hazaza, kandi ko hari amahirwe ndetse n’urubuga Leta yabashyiriyeho ngo batange ibitekerezo byabo, abasaba kwitinyuka.

Photo: CVA

Iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

Perezida Kagame yabajije abayobozi icyo inama zituma badakemura ibibazo by’abaturage ziba zigamije

Emma-Marie

Abagore 51% mu Rwanda ntibashaka kongera kubyara

Emma-Marie

Ngororero: Ba Mutimawurugo basabwe kudapfusha ubusa amahirwe bahawe

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar