Image default
Amakuru

Perezida Kagame yabajije abayobozi icyo inama zituma badakemura ibibazo by’abaturage ziba zigamije

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2021 ubwo yasozaga amahugurwa y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze yari amaze iminsi 8 abera mu Ishuri rya Polisi rya Gishari mu Karere ka Rwamagana

Perezida Kagame yavuze abaturage bajya gushaka serivisi ariko bahagera bakabwirwa ko ‘bari mu nama, igahera mu gitondo ikageza nimugoroba.’

Ati “Umuturage agafata imodoka cyangwa iy’amaguru agasubira iyo yaturutse. Ndashaka ngo twumvikane, hari inama ziba n’izifite ibyo zikemura. Ariko ndagira ngo mbabaze inama za buri munsi zituma mudakemura ibibazo by’abaturage babagana, ndashaka kumenya icyo ziba zigamije.”

Image

Perezida Kagame yabajije Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, icyo izo nama za buri munsi zigamije mu gihe ibibazo bikomeza kwiyongera aho kugira ngo bikemuke.

Gatabazi yagize ati “Mu biganiro twagiranye aha, abarangije manda, bagaragaje ibibazo by’abaturage bakiriye, ibyo bahaye umurongo n’ibyo bakemuye. Twemeranyije n’abayobozi ko umuturage ariwe ugomba kuza ku isonga, usibye n’inama ndetse hari n’indi ngeso mbi yo kwiriza abaturage ahantu […] ibyo bintu twarabiganiriye turabizeza ko bigomba gucika.”

Yavuze ko ikibazo kiri mu igenamigambi, gahunda mbi ziba zateguwe ku buryo inama iba no mu gihe cyari cyagenewe kwakira abaturage.

Image

Perezida Kagame ati “Abantu bajya mu nama bashaka iki? […] Ntabwo ari abayobozi b’inzego z’ibanze no muri za minisiteri, ni inama, inama zivuga ngo zifite icyo ziteguye kandi kigiye gushyirwa mu bikorwa ukakibona ibyo ntabwo navuga ngo inama mwakoze iy’iki? Oya.”

Yavuze ko ibyo bibazo bigomba gukosorwa byanze bikunze kandi mu gihe cya vuba ku buryo inama zo kwihishamo zidakenewe.

Umukuru w’Igihugu yasabye abayobozi bari basanzwe, ko bamubwira ibyo babona bitagenda neza basanze mu kazi.

“….Abandi bari mu myobo”

Yagaragaje ko muri iki gihe ikibazo cy’abana bo ku muhanda mu Mujyi wa Kigali “kimaze gutera umutekano muke”.

Ati “Abana bato b’imyaka 12, 13, abandi baba mu myobo, muri za ruhurura zitwara amazi ariko n’umutekano muke ku muhanda. Ibyo nabyo ntabwo wabireba gutyo gusa ngo ubure kwibaza ikibitera.”

“Ikibazo kinini tugomba gukemura ni bituruka he? Tugomba kuhasuzuma tukabishakira umuti.”

Image

Zimwe mu mpamvu zituma abana bajya mu muhanda zirimo amakimbirane mu muryango, ubukene, ubusinzi n’ibindi.

Perezida Kagame yasabye abayobozi bo mu turere duhana imbibi n’ibihugu by’ibituranyi kwita ku kibazo cy’abishora muri magendu na kanyanga.

Yavuze ko nta muntu azi ‘watejwe imbere na kanyanga ariko ko azi abatejwe imbere n’ubuhinzi.’

Image

Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyo ibintu biri kugenda neza, bitanga amahirwe yo guhangana n’umwanzi yaba uw’imbere mu gihugu no hanze, bikongera n’ayo kugira imikoranire.

Photo: Urugwiro

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Inkomoko y’umunsi wa “Yawm al Quds”

Emma-Marie

Nyamagabe: Haravugwa umusore washukishije umwana 250 FRW akamusambanya

Emma-Marie

Buri minota 9 hapfa umuntu azize indwara y’ibisazi by’imbwa

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar