Image default
Uburezi

Ababyeyi bifuza ko umunsi wo gusura abana biga baba ku mashuri usubizwaho

Bamwe mu babyeyi bafite abana biga mu mashuri yisumbuye baba mu bigo barifuza ko hasubizwaho umunsi wo kubasura uzwi, kuko kuba abana badasurwa byabagizeho ingaruka mu myigire ndetse n’imyitwarire.

Mbere y’umwaduko w’icyorezo cya Covid-19, ibigo by’amashuri yisumbuye bicumbikira abanyeshuri byagenaga umunsi runaka rimwe mu kwezi, ababyeyi bakajya gusura abana babo. Ibi ngo byatumaga abana bagira akanyamuneza yewe n’abagize imyitwarire idahwitse ababyeyi bakabahwitura bafatanyije n’abuyobozi bw’ikigo.

Kuva aho Covid 19 iziye, gusura abana ku mashuri byarahagaze. Ababyeyi ngo bifuza ko babemerera bakabanza bakipimisha Covid 19 ariko bakakemererwa kubasura.

Nyiramajana Rehema ni umubyeyi wo mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko afite abana babiri biga mu mashuri yisumbuye baba mu bigo. Ariko ngo imyitwarire yabo yarahindutse kubera ko atakibasura.

Agira ati “Umwana umwe yiga mu mwaka wa gatanu, undi yiga mu mwaka wa gatatu. Mbere ya corona narabasuraga buri kwezi aho biga mu Karere ka Muhanga nkabaganiriza bakambwira uko amasomo meze, bakambwira aho bafite imbogamizi n’ibindi. Hari n’igihe nasangaga barakoze amakosa ngasiga mbakosoye.’’

Avuga ko ibyo byatumaga imyigire yabo igenda neza bagatahana n’amanota ashimishije, ariko ubu ubona ko imyigire n’imyitwarire byahindutse cyane kubera kudasurwa.

Yakomeje ati “Igihembwe bize nyuma ya corona byari bikomeye uwagiraga amanota 70% yazanye 52%, uwagiraga 65 % agira 48%. Abayobozi b’ibigo by’amashuri batubwira ko Mineduc yababujije gusubizaho umunsi wo gusura, ariko rwose batwemerere twisuzumishe covid tunerekane icyangombwa cy’uko twayikingije ariko twisurire abana.”

Icyifuzo cy’uyu mubyeyi agihuriyeho n’abandi batandukanye na bo bifuza ko hashyirwaho amabwiriza ngenderwaho, ariko umunsi wo gusura abana ugasubizwaho.

 “Gusurwa ni uburenganzira bwabo’’

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa mu Mpuzamiryango CLADHO, Evariste Murwanashyaka, yabwiye IRIBA NEWS ko gusura abana ari uburenganzira bwabo.

Yagize ati “Gusura abana ni uburenganzira bwabo ntawe ukwiye kububavutsa, ahubwo wenda Mineduc yashyiraho amabwiriza ngenderwaho ajyanye no gusura abana muri ibi bihe bya Covid-19, n’iyo bashyiraho iminsi itandukanye kugira ngo ababyeyi badahurira mu kigo ari benshi. Kuki abantu bemererwa kajya mu misa no mu bitaramo, gusura abana ku mashuri bikaba ikibazo?”

Ingaruka zirigaragaza…

Umuyobozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri muri College Adventiste de Gitwe, Sibomana Josaphat Maombi, yabwiye IRIBA News ko hari ingaruka zitandukanye babonye zatewe n’uko abana badasurwa muri ibi bihe bya Covid-19.

Yagize ati “Mu gihembwe cya kabiri n’icya gatatu umwaka ushize, imyitwarire y’abana yarahindutse cyane bamwe barambirwa ishuri ku buryo bugaragara, abandi ugasanga barashaka impamvu zituma bataha […] burya uriya munsi ababyeyi bazaga gusura abana byafashaga abana natwe  bikadufasha kuko barabaganirizaga bakabagira inama, natwe tukaganira na bo haba hari aho umwana atitwara neza bakadufasha kumuganiriza.”

Yakomeje avuga ko umunsi umwe mu kwezi wo gusura abana ku mashuri utafashaga abana gusa kuko ngo n’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri bwabyungukiragamo.

College Adventiste de Gitwe

Ati “Urabona hari nk’igihe umubyeyi yazanaga umwana ku ishuri ariko ntiyishyure amafaranga y’ishuri yose noneho akakubwira ati asigaye nzayazana nje gusura umwana. Umunsi wo gusura abashinzwe kureba ko abana bishyuye babaga bari hafi bakareba ko ibyo ababyeyi bemeye babikoze.’’

Minisiteri y’Uburezi yirinze kugira byinshi itangaza kuri iki kifuzo. Umuvugizi w’iyi Minisiteri, Serafina Flavia mu butumwa bugufi yatwoherereje yagize ati “ Visite mu mashuri ntizemewe, amabwiriza ntabwo yahindutse.

Kuva icyorezo cya Covid-19 cyaduka mu Rwanda muri Werurwe 2020, amashuri yarafunzwe yongera gufungura nyuma y’amezi umunani harahindutse byinshi birimo no kuba umunsi wo gusura abanyeshuri waravuyeho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.

Emma Marie-Umurerwa

 

 

 

 

 

 

Related posts

“Isi ntizuzuza inshingano zayo zo gutanga uburezi bwiza kuri bose mu mwaka wa 2030”

Emma-Marie

Abanyeshuri bari barishyuye ‘Minerval’ y’igihembwe cya mbere ntibazongera kuyishyura nibatangira-Mineduc

Emma-marie

NESA yagize icyo ivuga ku kibazo cy’ubucucike mu mashuri-Video

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar