Image default
Uburezi

Abanyeshuri bari barishyuye ‘Minerval’ y’igihembwe cya mbere ntibazongera kuyishyura nibatangira-Mineduc

Mu kiganiro Minisiteri y’Uburezi (Mineduc) yagiranye n’abantu batandukanye ku rubuga rwa Twitter yavuze ko abanyeshuri bari barishyuye amafaranga y’ishuri y’igihembwe cya mbere 2020 nibasubira ku mashuri batazongera kwishyura igihembwe cya mbere.

Mu kiganiro Mineduc yagiranye n’abantu b’ingeri zitandukanye ku rubuga rwa Twitter tariki 13/10/2020 mu butumire yari yatanze yagize iti “Muraho, muratumiwe muri gahunda Minisiteri y’Uburezi yabageneye kuri Twitter aho tuzasubiza ababa bagifite ibibazo bibaza ku ifungurwa ry’amashuri. Ni kuri uyu wa Kabiri kuva saa cyenda kugeza saa kumi. Ntimuzacikwe!”

Uwitwa Simon Pierre Nsabiyaremye yabajije ati “Ikindi, igihembwe cyo mukwa 1-3/2020 cyabaye imfabusa cg kizaherwa ho abantu bakomeze? Ese ubwo kibaye icya mbere ababyeyi bakwishyura school fees yindi mugihe cyo gutangira? Murakoze”

Mineduc yamusubije iti “Abanyeshuri bazakomereza aho bari bagejeje. Abari barishyuye igihembwe cya mbere ntabwo bazasabwa kwishyura amafaranga y’ishuri”.

Mineduc yatangaje ko abanyeshuri bishyuye minerval y’igihembwe cya mbere batazishyura indi nibatangira

Daniel Ngizimana yabajije ati “Muraho MINEDUC. 1) ko mwadusezeranijeko iki cyumweru muraba mwaduhaye school calendar none ko ntayo? 2) Amashuri ya leta , abarimu bari kumashuri, abayobora muyigenga ntibabakeneye ko ntacyo batubwira? Mwadufasha iki?. Murakoze”.

Mineduc yamusubije iti “Nyuma y’itangazwa ry’ingengabihe kuri uyu mugoroba, ibigo byigenga birasabwa guhita bihamagara abarimu ngo batangire kwitegura itangira ry’amashuri”.

Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 25 Nzeri 2020 yemeje ko amashuri yafungura mu gihe cya vuba hakurikijwe ibyiciro byayo, isaba Minisiteri y’Uburezi kuzatangaza gahunda y’uko amashuri yazatangira hashingiwe ku isesengura rizakorwa.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Hari abiga muri LDK bataka ‘umugongo’ kubera kwirirwa bahagaze bazira kutishyura agahimbazamusyi

Emma-Marie

Perezida Kagame yagaragaje uko uburezi kuri bose ari ingenzi

Emma-Marie

Amasomo yasubukuwe bamwe ntibasubiye ku ishuri kuko batwite

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar