Image default
Amakuru

Menya impamvu urumogi ‘cannabis’ rugiye guhingwa mu Rwanda

Leta y’u Rwanda yemeje guhinga no kohereza ‘urumogi’ mu mahanga ku mpamvu z’ubuvuzi no kubona inyungu y’amafaranga.

Inama y’abaminisitiri yo kuwa kabiri yemeje ibyerekeye “ihingwa, itunganywa n’iyoherezwa mu mahanga ry’ibimera byifashishwa mu rwego rw’ubuvuzi”.

Minisitiri w’ubuzima yabwiye televiziyo y’u Rwanda ko kimwe muri ibyo bihingwa ari ikitwa ‘cannabis’. Iki gisanzwe kizwi nk’urumogi.

U Rwanda rubaye igihugu gishya muri bicye bya Africa; Africa y’epfo, Malawi, Zambia, Zimbabwe na Lesotho byemera guhinga no kugurisha urumogi ku mpamvu z’ubuvuzi.

Mu Rwanda, urumogi rusanzwe ruri ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bitemewe mu gihugu nko kubitwara, kubicuruza no kubikoresha bihanwa n’amategeko.

Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije yavuze ko “ibyo bimera hari inganda zibikoramo imiti ivura abafite uburibwe bukabije n’abafite ibibazo byo mu mutwe”.

Yagize ati: “…Turashaka kugira uruhare kugira ngo ibigo by’ubushakashatsi n’ibigo bikora imiti nkiyo tubihe ibyo bikeneye kugira ngo twinjize amafaranga…”

Dr Ngamije yabwiye televiziyo y’u Rwanda ko ikimera cya ‘cannabis’ (urumogi) “kigiye guhingwa mu buryo butekanye, n’abemerewe kubikora bagahabwa uruhushya”.

Itegeko mu Rwanda riteganya igifungo gishobora kugera kuri burundu ku muntu “ukora, uhinga, uha undi, ugurisha” ibiyobyabwenge binyuranyije n’amategeko.

Ufashwe abinywa, abirya cyangwa abihumeka, we amategeko amuhanisha gufungwa igihe kitarenze imyaka ibiri.

Ngamije avuga ko, iki cyemezo gishya cya leta, kitagomba guha icyuho ababikoresha bitemewe n’amategeko kandi abo amategeko azakomeza kubahana.

Ibihugu bicyeya cyane ku isi; birimo Africa y’Epfo, byemereye abaturage babyo gufata urumogi mu buryo bwose nko kwiruhura no kwinezeza. Ibindi bitari byinshi byemera kurukoresha ku mpamvu z’ubuvuzi gusa.

Mu mwaka ushize, isoko ry’urumogi ku isi, ryabarirwaga agaciro ka miliyari $150 kandi rishobora kugera kuri miliyari $272 mu 2028 nk’uko bivugwa na Barclays Bank.

 

Related posts

Amerika yakuyeho ibihano yari yafatiye Fatou Bensouda

Emma-Marie

Menya impamvu umunsi w’abakundana ‘St Valentin’ wizihizwa muri Gashyantare

Ndahiriwe Jean Bosco

Nyamagabe: Haravugwa umusore washukishije umwana 250 FRW akamusambanya

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar