Image default
Politike

Jeanette Kagame yasabye abanyamategeko kureba niba icyaha cyo gusambanya abana kitashyirwa mu byaha bidasaza

Madame Jeannette Kagame yabivuze atangiza ubukangurambaga buhuriweho n’inzego zitandukanye mu kurwanya icyaha cyo gusambanya abana, bukaba bwahujwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa kuri uyu wa 12 Ukwakira 2020.

Uyu munsi usanze imibare y’abana b’abakobwa basambanywa buri mwaka ikomeje kwiyongera, ku buryo mu mwaka ushize wa 2019 abatewe inda ngo barenga 19,500 nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF).

Madame Jeannette Kagame avuga ko ari amahano kubona muri abo bana b’abakobwa baterwa inda, abagera kuri 20.5% batarengeje imyaka 11 y’ubukure.

Yasabye uruhare rwa buri muntu cyane cyane abagabo, kandi ngo abizeyeho gufata ingamba zirenze izisanzwe zarashyizweho.

Jeannette Kagame yagize ati “Iki cyaha gifite byinshi cyambaye bituma abantu bagihishira, …twibaze tuti iki kibazo gikomeje gutya twaba tugana he, cyane ko atari icyo twisangije twenyine mu Rwanda”!

Madame Kagame yibajije ikibura nyuma y’amategeko, avuga ko bishoboka ko ari imiryango ibura ubumenyi mu byo bagomba kuganiriza umwana ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kwirinda abamushuka.

Ati ““Babyeyi, Barezi, twongere umwanya wo kuganira n’abana bacu, buri wese abe ijisho ry’umuturanyi n’umurinzi w’abo bato bacu.”

Madame wa Perezida wa Repubulika yanasabye abanyamategeko kureba niba icyaha cyo gusambanya abana kitashyirwa mu byaha bidasaza, ndetse no kwihutisha imanza z’abaregwa kugikora.

Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Isabelle Kalihangabo, avuga  ko abana bibasiwe cyane no gusambanywa ari abari hagati y’imyaka 15 na 17, hagakurikiraho abafite munsi y’imyaka 10. Abana b’abakobwa nibo basambanywa cyane, kuko mu myaka itanu ishize, 98% by’abana basambanyijwe ari abakobwa mu gihe abahungu ari 2%. Mu mbogamizi zituma abasambanya abana badafatwa, hari iy’uko umwana aba afite uwo yita ‘cherie’ we umubwira ko namufungisha atazabona undi mugabo.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Perezida wa Guinea-Bissau ari mu Rwanda

Emma-Marie

Dr Nsanzabaganwa yatanzweho umukandida ku mwanya w’umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya AU

Emma-marie

Abakoraga ‘Decoration’ mbere y’umwaduko wa Covid-19 barataka igihombo

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar