Image default
Uburezi

Abanyeshuri basaga 100,000 n’abarimu 6,000 bataragera ku ishuri bari he?

Mu gihe umwaka w’amashuri 2022-2023 umaze ukwezi utangiye, aho igihembwe cya mbere cyatangiye ku itariki 26 Nzeri 2022, mu gihugu hose harabarurwa abanyeshuri 105,525 n’abarimu 5,939 bataragera ku bigo by’amashuri.

Ni ibyavuye muri Raporo ya Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), byatangarijwe mu kiganiro cya Radio Rwanda cyahise ku Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, cyari cyatumiwemo abayobozi bafite uburezi mu nshingano n’abayobozi bose b’Intara.

Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi n’ubugenzuzi muri Christophe muri MINEDUC, Nsengiyaremye wari muri icyo kiganiro, yavuze ko mu banyeshuri 3,647,758 bagombaga kuba biga, abamaze kugera ku ishuri ari 3,542,233 bivuze ko 105,525 hafi 3% bataragera ku mashuri.

Abataragera ku mashuri ni abiganjemo abo mu mashuri yisumbuye, mu gihe abo mu mashuri y’incuke aribo bakomeje kugaragaza ubwitabire buri hejuru.

Intara y’Iburasirazuba niyo iza imbere mu kugira umubare mwinshi w’abana bataragera ku mashuri, aho ifite abangana na 4.4%, mu gihe intara y’Amajyepfo ariyo ifite bake, bangana na 0.7%.

Mu bwitabire bw’abana ku mashuri, Umujyi wa Kigali ufite 98.9%, Intara y’Amajyepfo 99.3%, Iburengerazuba 96.4%, Amajyaruguru 96.2% nahi Iburasirazuba bafite 95.6%.

Haracyari n’abarimu 5,939 bataragera ku bigo by’amashuri, aho MINEDUC yagaragaje zimwe mu mpamvu zituma bamwe mu barimu bataragera ku mashuri, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi ushinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu muri REB, Léon Mugenzi.

Yavuze ko n’ubwo urugendo rwo gushyira abarimu mu myanya muri uyu mwaka, byari byakozwe mbere y’uko amashuri atangira, hari abagiye bahura n’imbogamizi zinyuranye.

Ati “Iyo abarimu twabashyize mu myanya, hari abadahita bajya ku kazi bitewe n’impamvu zitandukanye, hari abavuga ko bari kure, ababa batarabona ibyangombwa byuzuye n’ibindi”.

Uwo muyobozi yagarutse ku mpamvu ebyiri nyamukuru, zifatwa nk’intandaro yo kuba hakiri abarimu bataragera ku bigo by’amashuri.

Ati “Kuba iyo mpuzandengo itaragerwaho ngo bibe 100%, dufite ibisobanuro nka bibiri, icya mbere ni uko abarimu benshi bahuye n’ikibazo cyo kubona icyangombwa cyerekana ko batafunzwe, hakaba n’abandi bari bakoze ibizamini batarakora umuhango w’abarangije amashuri bita Graduation, aho abenshi bari kugendera ku cyemezo bita To whom”.

@KT

Related posts

Mineduc yatangaje amasaha y’ishuri yavuguruwe azatangira gukurikizwa ku wa 1 Mutarama 2023

Emma-Marie

Nyamasheke: Ibyumba by’amashuri bisaga 60 byatawe na rwiyemezamirimo

Emma-Marie

Gicumbi: Agahinda k’abanyeshuri bagiye mu biruhuko barabuze abarimu

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar