Image default
Uburezi

Umwuka mubi hagati ya koperative KATECOGRO n’umushoramari

Ubuyobozi bwa koperative KATECOGRO y’abahinzi b’icyayi bo mu Karere ka Karongi n’ubuyobozi bw’uruganda rwa Karongi Tea Company, baratangaza ko bitarenze ukwezi kwa 3 uyu mwaka bazaba babonye umuti w’ikibazo izi mpande zombi zifitanye kuva mu myaka irenga 2 ishize.
iki kibazo cyakuruye umwuka mubi hagati y’izi mpande.

Ikibazo izi mpande zifitanye gishingiye ku mafaranga y’inguzanyo umushoramari witwa Mutangana Jean Baptiste akaba na nyiri uruganda rw’icyayi rwa Karongi, yahaye nk’inguzanyo bamwe mu bahinzi b’icyayi bo muri koperative yitwa KATECOGRO kugira ngo bite ku cyayi cyabo kandi banagure ubuso ariko nicyera umusaruro wabo bazajye bawuha uru ruganda utanyujijwe muri koperative ndetse nta n’urundi ruhare iyi koperative ibigizemo.


Ni ibintu umuyobozi wa KATECOGRO Frodouard Ndihokubwimana agaragaza ko bizagira ingaruka 
mbi kuri koperative nibiramuka bikomeje.

Ku ruhande rw’abahinzi, bavuga ko ibyo uyu mushoramari yifuza gukorana n’abahinzi akwiye kubinyuza muri koperative yabo KATECOGRO.

Ni ikibazo kimaze imyaka irenga ibiri gihanganishije koperative n’uyu mushoramari ku buryo ngo cyanateye umwuka mubi hagati y’impande zombi. Cyongeye kugarukwaho mu nama yabaye kuri uyu wa Gatatu yigaga ku buhinzi bw’icyayi mu Karere ka Karongi.


Nyuma yo kukiganiraho mu muhezo, umuyobozi w’uruganda Karongi Tea Factory Mutangana Patrick n’umuyobozi wa koperative KATECOGRO bemeje ko bitarenze ukwezi kwa Gatatu  bazaba bakemuye iki kibazo bagakura abahinzi mu rujijo.

Yaba ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi yaba no ku ruhande rw’ikigo cy’igihugu gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB kitabajwe kenshi mu gushakira umuti iki kibazo, nta n’umwe wigeze yifuza kugira icyo atangaza ku mikemukire y’iki kibazo.
Nta ngano y’amafaranga umushoramari amaze guha abahinzi yatangajwe, gusa KATECOGRO igaragaza ko ari menshi.

@RBA

Related posts

Abanyeshuri bari barishyuye ‘Minerval’ y’igihembwe cya mbere ntibazongera kuyishyura nibatangira-Mineduc

Emma-marie

Mu minsi 60 amashuri yose azaba yafunguye mu Rwanda

Emma-marie

Muri rusange abanyeshuri batsinze neza-Mineduc

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar