Image default
Uburezi

Mu minsi 60 amashuri yose azaba yafunguye mu Rwanda

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko amashuri makuru na za kaminuza azafungura imiryango muri Kwakira hagati, mu gihe mu Gushyingo uyu mwaka amashuri mu byiciro byose azaba yafunguye.

Ni icyemezo ababyeyi batari bake bishimiye bitewe n’igihe abana babo bari bamaze batagera ku ishuri kubera ingaruka z’icyorezo cya covid-19.

Mu byemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu, harimo ko amashuri azafungura vuba hakurikijwe ibyiciro byayo.

Minisitiri w’Uburezi Dr.Uwamariya Valentine, yabwiye RBA ko amashuri makuru na za kaminuza azafungura mu kwezi kwa 10, ukwezi kwa 11 kukazagera hagati ibyiciro byose by’amashuri bimaze gutangira.

Yagize ati “Guhera muri uku kwezi kwa 10 amashuri ashobora gutangira gufungura, ariko nkuko mwabibonye ni mu byiciro, nk’uko mubizi amashuri ari mu byiciro amashuri y’incuke, abanza ayisumuye ndetse n’amashuri makuru na kaminuza, turahera ku mashuri makuru na za kaminuza. Ariko hakaba hari n’amashuri agendera kuri gahunda itari iya leta, ayo mashuri amenshi yagaragaje ko mu bihugu akomokamo amashuri yatangiye ayo mashuri namara kuzuza ibyo tuyasaba azatangira kwigisha, hanyuma ayandi akurikiraho akazagenda afungurwa buhoro buhoro, ariko icyifuzo ni uko mu kwezi kwa 11 hagati amashuri yaba yafunguye mu byiciro byose.”

Iki cyemezo cyo gufungura mashuri gifashwe nyuma y’amezi atandatu abana bari mu rugo kubera icyorezo cya covid 19, ababyeyi batari bake bakaba bacyishimiye. Aba babyeyi biruhukije bitewe nuko kwigira mu rugo basanga bigoye.

Nyiransabimana Goretti yagize ati “Umwana uramubwira uti egera radio wumve amasomo, akakubwira ati uruya si mwarimu uvuga ntabwo mureba agacaho akigendera, ubwo rero urumva ko batunaniye, umwana ashobora kwirirwa yigendera umuhanda akagaruka aje kurya ariko ari mu ishuri biroroha.”

Uwimana Dominique we ati “Mu myigire yabo hari ibyo ababyeyi tudashoboye ariko abarimu bakaba babishoboye, hari uruhare rwacu ababyeyi n’uruhare rw’abarimu.”

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko amashuri azatangira ariko hubahirizwa amabwiriza agamije kwirinda icyorezo cya covid-19. Kwambara agapfukamunwa ku munyeshuri wese ni ngombwa, gukaraba intoki mbere yo kwinjira mu ishuri ndetse no kubahiriza intera hagati y’umunyeshuri n’undi bigomba kubahirizwa.

Imyiteguro ni yose mu mashuri

Mu mashuri yisumbuye imyiteguro irarimbanyije, ku ishuri ryisumbuye rya  Saint Andre riherereye I Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali aho imirimo yo gusukura amashuri no gushyira ku murongo intebe mu buryo bukurikije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covid-19.Ibikoresho by’ikoranabuhanga bifasha abanyeshuri kwiga na byo biragenzurwa.

Ushinzwe amasomo kuri iri shuri Nsabimana Gaston arasobanura ibizitabwaho abanyeshuri nibagaruka.

Ati “Icyo twe tuzakora nibagaruka abana tuzabanza tubahe isuzuma bumenyi turebe uko bahagaze, byanze bikunze kubera ko bari barangije igihembwe cya mbere hari ibyo bibuka hari n’ibyo bibagiwe. Nitumara gukora isuzuma bumenyi tuzamenya uko bahagaze noneho tumenye aho duhera, tumenye ba bandi bari hejuru, abo hagati noneho turebe n’abasubiye inyuma, ingufu rero tuzazishyira cyane muri abo bana bazaba barasubiye inyuma.”

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Kigali Prof. Dr.Tombola Gustave avuga ko kaminuza yamaze gushyira ku murongo ibisabwa kugira ngo yakire abanyeshuri.

Ibi birimo kubaka aho gukarabira intoki, gushyira ibimenyetso aho abanyeshuri bazajya bicara.

Ati “Si icyo cyonyine hari n’umunyeshuri ushobora gukekwa kuko dufite utwuma dupima umuriro umunyeshuri winjiye biramutse bigaragaye ko akekwaho dufite icyumba cyabugenewe twateguye, ushobora no kuvuga uti umunyeshuri ugaragaye mu bandi bizagenda bite ntibahungabana, dufite umukozi ushinzwe ibyo bintu.”

Muri Mount Kenya University na ho imyiteguro irarimbanyije. Umuyobozi wayo Prof. Edwin Odhuno avuga ko kuva mu kwezi kwa 4 kaminuza zatangiye urugendo rwo gukoresha ikoranabuhanga mu kwirinda icyorezo cya covid-19.

Ati “Turiteguye ibi ni bintu twateguye kuva mu kwa 4 uyu mwaka, ubwo gahunda ya guma mu rugo yatangiraga, ikintu cya mbere twakoze ni ugushiraho uburyo bwo kunyura mu muti usukura umuntu, twashyizeho aho abantu bakarabira ku marembo, twashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kumenya abantu bose binjiye muri kaminuza, ntabwo ari ngombwa ko abanyeshuri bandika mu makaye n’ikaramu mu gihe baje kuri kaminuza, mu mashuri ho twateguye uburyo bwo kwicara basigamo intera.”

Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya avuga ko abiga mu mashuri makuru na za kaminuza bakwiye kuzaba intangarugero igihe bazaba batangiye kuko biri mu bizagenderwaho kugira ngo nábandi bahabwe uburenganzira bwo kongera gufungura imiryango.

Ati “Za kaminuza kubera ko arizo tuzaheraho, ndagirango mbahe ubutumwa bwihariye tubafata nk’abantu bakuru n’ubundi bubahiriza amabwiriza uko bazitwara bizaha amarembo ababakurikiye, kuko nibigenda nabi bishobora gutuma hari ibindi byemezo bifatwa kandi bitari ngombwa bitware neza bategure inzira kandi bitubere isomo ry’uko twakwitwara uko tugenda dufungura buhora buhoro.”

Kugeza ubu mu Rwanda habaribwa abanyeshuri bagera kuri miliyoni 4 bari mu byiciro byose.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

REB mu rugamba rwo kwigisha abakuze gusoma, kwandika no kubara

Emma-Marie

Ibihugu 10 by’Afurika bifite uburezi buhagaze neza muri iki gihe

Emma-Marie

Abanyeshuri basaga 100,000 n’abarimu 6,000 bataragera ku ishuri bari he?

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar