Image default
Abantu

Perezida Kagame yirukanye burundu mu bakozi ba Leta Dr Muvunyi wigeze kuyobora HEC

Perezida wa Repuburika, Paul Kagame, yirukanye Burundi mu bakozi ba Leta, Dr Muvunyi Emmanuel, wigeze kuyobora Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru (HEC) kubera ikosa rikomeye.

Iyirukanwa rya Dr Muvunyi warisanga mu iteka rya Perezida ryasohotse mu Igazeti ya Leta n° Idasanzwe yo ku wa 24/09/2020.

Riragira riti “ Twebwe, KAGAME Paul, Perezida wa Repubulika; dushingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 112, iya 120, iya 122 n’iya 176; dushingiye ku Itegeko n° 86/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 98; bisabwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo; Inama y’Abaminisitiri, yateranye ku wa 28/11/2019, imaze kubisuzuma no kubyemeza;

Twategetse kandi dutegetse:

Ingingo ya mbere: Kwirukanwa burundu Dr MUVUNYI Emmanuel wari Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru yirukanywe burundu mu bakozi ba Leta kubera ikosa rikomeye.

Ingingo ya 2: Abashinzwe gushyira mu bikorwa iri teka

Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’Uburezi, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi bashinzwe gushyira mu bikorwa iri teka”.

 

Dr Muvunyi Emmanuel yirukanwe burundu mu bakozi ba Leta

Taliki ya 14 Ukwakira 2019, nibwo hasohotse itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe rivuga ko Inama y’Igihugu y’Amashuri makuru (HEC) ihawe umuyobozi w’agateganyo, kuri ubu ikaba iyobowe na Dr Rose Mukankomeje.

Dr Muvunyi Emmanuel yari yarahawe inshingano zo kuyobora HEC muri Mata 2017, ku buyobozi bwe humvikanye bombori bombori mu mashuri makuru na za kaminuza zitandukanye, agatungwa agatoki ko kuba nyirabayazana.

Iriba.News@gmail.com

 

 

Related posts

USA: Colin Powell yapfuye

Emma-Marie

Musanze: Bakeneye ibihumbi 400 kugira ngo bave mu bihombo batejwe na Covid-19

Emma-marie

RIB yataye muri yombi umumotari wahatse umugore uhetse

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar