Urukiko rw’ ubujurire kuri uyu wa gatanu rwashimangiye igihano cy’ igifungo cya burundu cyakatiwe Leon Mugesera n’ urukiko rukuru mu mwaka wa 2016 nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi.
Urukiko rw’ ubujurire rwabanje gusesengura ingingo ku yindi mu zo Mugesera yashingiyeho ajuriria igihano yakatiwe n’ urukiko rukuru maze rwanzura ko impamvu zose zatanzwe na Leon Mugesera nta shingiro zifite.
Zimwe muri izo ni nk’aho Mugesera yavugaga ko ijambo yavugiye ku Kabaya mu 1992 urukiko rwashingiyeho rumuhamya ibyaha bya jenoside ngo atari umwimerere ko ahubwo ngo ryahinduwe. Urukiko rw’ubujurire rwavuze ko ibyo nta shingiro bifite ngo kuko na we ubwe yiyemereye ko yagiye muri mitingi ya MRND ku Kabaya kandi ko yahavugiye ijambo urukiko rukuru rwemeje ko ryashishikarizaga abayoboke ba MRND kwica abatutsi.
Indi mpamvu Mugesera yashingiyeho ajurirra ngo ni ukuba atarahawe uburenganzira bwe bwe bwo kunganirwa mu mategeko. Aha urukiko rwavuze ko Mugesera yahawe uburenganzira bwe bwose ahubwo ntabukoreshe kuko we n’ uwaamwunagniraga me Rudakemwa Felix batindije urubanza nkana bigatuma rusubikwa inshuro 13 ubundi Mugesera yagera mu rukiko akavuga ko arwaye nyamara nta mpapuro za muganga agaragaza.
Nyuma yo gusuzuma imigendekere y’urubanza mu rukiko rukuru, inteko y’abacamanza batatu n’umwanditsi bo mu rukiko rw’ubujurire bemeje ko Leon Mugesera ahamwa n ibyaha bitatu yahamijwe n’urukiko rukuru ari byo gushishikariza ku mugaragaro gukora jenoside,kubiba urwango ashingiye ku bwoko no gutoteza nk’ icyaha kibasiye inyoko muntu. Urukiko rwategetse ko Leon Mugesera agomba guhanishwa igifungo cya burundu nk’uko cyemejwe n’ urukiko rukuru.
Umucamanza akimara gusoma uwo mwanzuro Leon Mugesera wakurikiranye isomwa ry’ urubanza yandika ibyavugwaga n’ abacamanza akoresheje amakaramu abiri iy’ ubururu n’ itukura yahise avuga ko asabye gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’ akarengane.
Leon Mugesera yoherejwe mu Rwanda tariki ya 23 z’ukwa mbere 2012 avuye muri Canada naho urubanza rwe rutangira kuburanishwa mu mizi tariki ya 11 z’ukwa mbere 2013.
SRC:RBA