Image default
Abantu

Kenya: Barashima Imana n’abantu babiri

Abantu benshi muri Kenya bari gushima Imana n’abantu babiri bari muri gariyamoshi iva i Nairobi ijya i Mombasa aho umugore yafashwe n’ibise bakamufasha kwibaruka.

Ikigo gishinzwe iby’ingendo za gariyamoshi muri Kenya cyatangaje kiti: “Twishimiye kubasangiza iyi nkuru ishimishije y’umugore wakiriye ibyishimo bye ari muri gariyamoshi ya Madaraka Express igiye i Mombasa.”

Amakuru avuga ko ejo kuwa gatatu iyi gariyamoshi yariho isatira umujyi muto wa Mariakani uri muri kilometero hafi 35 utaragera i Mombasa, umujyi wo ku nyanja y’Ubuhinde mu burengerazuba bwa Kenya.

Ikigo gishinzwe ingendo za gariyamoshi cyavuze ko mu bagenzi hahise habonekamo umuganga witwa Dr Indanyenyi Luseso, maze we n’umukozi ufasha abagenzi muri gariyamoshi bafasha uyu mugore kwibaruka neza.

Iki kigo kiti: “Nyuma, yahise ajyanwa ku bitaro bya Mariakani kugira ngo afashwe kurushaho. Umubyeyi n’uruhinja bose bameze neza.”

Urugendo rwa gariyamoshi za Kenya zo mu bwoko bwa Standard Gauge Railway (SGR) hagati ya Nairobi na Mombasa (hafi 500km) rumara amasaha hagati y’atanu n’atandatu.

Kuva Kenya yavugurura gariyamoshi zikora izi ngendo abagenzi bariyongereye cyane hagati ya Mombasa na Nairobi, n’indi mijyi iri hagati, ubu haba ingendo eshatu ku munsi, umugenzi yishyura 1,000Ksh (asaga 8,000Frw) ku rugendo.

Ku mbuga nkoranyambaga bamwe bari kuvuga ko uyu mwana wavukiye muri gariyamoshi irimo kugenda akwiye kwitwa Madaraka, izina ry’izo gariyamoshi nshya zo muri Kenya.

@BBC

Related posts

RIB irashakisha umuganga witwa Sugira Léonce

Emma-Marie

Kigali : Birakekwa ko yiyahuye agapfana inda y’amezi atandatu

Emma-Marie

Rutsiro: Haravugwa umuforomo ucyekwaho gusambanya umukozi we wo mu rugo

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar