Image default
Abantu

Perezida umaze imyaka 43 ku butegetsi yavuze ko agifite inyota yo gutegeka

Perezida umaze igihe kirekire kurusha abandi bose ku isi, Teodoro Obiang Nguema Mbasongo wa Gineya Equatorial azongera kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu mu matora yo mu kwezi kwa cumi na kumwe nkuko byaraye bitangajwe n’ishyaka rye.

Aramutse atsinze amatora yakongera indi manda ku myaka 43 amaze ku butegetsi yafashe mu 1979 abuhiritseho Francisco Macías Nguema ari na we wari perezida wa mbere icyo gihugu cyagize nyuma y’ubwigenge.

Bimwe mu bihugu by’ibihangange binenga ubutegetsi bwa Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasongo ufite imyaka 80 kuba akoresha igitugu no gukandamiza abatavuga rumwe na we, amatora afifitse na ruswa. Gusa perezida Mbasongo arabihakana.

Amatsinda y’abaharanira uburenganzira bwa muntu na yo avuga ko ku butegetsi bwe iki gihugu cyo mu burengerazuba bw’Afurika cyarushijeho kujya mu kato kigatungwa gusa n’ubukungu kamere bwa gaz na peteroli byinzija bitatu bya kane by’amafaranga yose y’igihugu. Ayo matsinda akavuga ko ayo yose yigira mu mifuka y’ibyegera bya perezida Mbasongo mu gihe abandi baturage bari mu bibazo by’ubukene.

Aramutse atorewe indi manda, Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasongo yaba ahanganye n’ibibazo bikomeye by’izahara ry’ubukungu icyo gihugu gifite byatewe ahanini n’icyorezo cya Covid 19 n’imanuka ry’ibiciro bya peteroli na gaz kubera intambara Uburusiya bwashoye kuri Ukraine yahungabanyije byinshi ku isi.

@VOA 

Related posts

Karongi: Impanuka ikomeye yahitanye umwe mu bayobozi b’Akarere

Emma-Marie

Uko umwana w’imyaka itanu yarokotse nyuma yo kurumwa n’uruziramire

Emma-Marie

Kigali: Umunye-Congo wafashe amashusho y’abakobwa bambaye ubusa yarashwe ashaka gutoroka

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar