Image default
Uburezi

Abarimu 2500 bahuguwe ku ikoranabuhanga bahize kuribyaza umusaruro

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) baravuga ko amahugurwa bamazemo iminsi mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ubumenyi bakuyemo bagiye kububyaza umusaruro.

Ibi ni bimwe mu byo bagarutseho tariki 30 Ugushyingo 2022, ubwo hasozwaga amahugurwa ku ikoranabuhanga y’abarimu baryigisha mu mashuri ya TVET baturutse mu turere twose tw’igihugu. Abasoje aya mahugurwa bakaba bahawe impamyabushobozi zemewe ku rwego mpuzamahanga.

Image

Uwimana Josepha, umwe mu barimu bahuguwe avuga ko batangiye aya mahugurwa bafite imbogamizi zitandukanye mu ikoranabuhanga zijyanye n’ubumenyi buke,  ariko nyuma ngo bagenda bamenyera ku buryo bari ku rwego rwo kuba bahugura mu ikoranabuhanga mu gihugu icyo ari cyo cyose ku isi.

Yagize ati : “Turashima igihugu cyacu kubera ko gikomeje kudutekerezaho nk’abarimu kandi ntabwo twigeze dusigara inyuma kubijyanye n’ikoranabuhanga, ubu turi ku rwego rwo kuba twahangana ku isoko ry’umurimo ku rwego mpuzamahanga.”

Image

Avuga ko bahawe  mudasobwa aho buri mwarimu mu mashuri y’ubumenyi ngiro afite mudasobwa, ibyo akaba ari ibintu bimufasha  gutegura amasomo  mu buryo bumworoheye.

Ikoranabuhanga rirakenewe mu bumenyingiro

Eng.Paul Umukunzi, umuyobozi w’ Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro (RTB) yavuze ko biteze umusaruro mu birebana no guhugura abarimu.

Yagize ati : “Uyu munsi turi kwishimira igikorwa cyo guhugura abarimu bahugurwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga, akaba ari gahunda yagenewe abarimu barenga 2500 cyane ko tubona ko mu bumenyingiro ikoranabuhanga rikenewe.”

Image

Akomeza avuga ko kugira ngo umwarimu abashe kwigisha neza agomba kugira ubumenyi buhagije mu ikoranabuhanga.

Yagize ati : “Abarimu tugenda tubaha mudasobwa bakoresha bigisha, kuyibona ni kimwe no kumenya kuyikoresha ukayibyaza umusaruro ni ikindi. Niyo mpamvu twatangiye urugendo rwo kugira ngo abarimu bacu tubafashe kwiga ikoranabuhanga rya mudasobwa ariko noneho babone n’impamyabushobozi iri ku rwego mpuzamahanga.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iyi gahunda izakomeza, hakazanahuguwa n’abanyeshuri biga mu mashuri ya tekiniki n’ubumenyi ngiro.

Image

Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, yashimiye abarimu bafashe umwanya bakiga mu buryo batamenyereye.

Yagize ati : “TVET y’uyu munsi itandukanye niyo mubihe byashize.  Kera babyitaga imyuga, igomba kugibwamo n’abananiwe kwiga ibindi, ibyo byararangiye. Iyo turebye ibi bihugu cyane cyane aho aba batera nkunga bacu baturuka tubona ko ibi bihugu bitezwa imbere na TVET no gushyira imbaraga mu myuga no mu bumenyi ngiro. Tugomba kwigisha TVET isirimutse, irimo ikoranabuhanga, uwo wigishije icyo umwigishije cyose agasoza afite ubumenyi burimo ikoranabuhanga kugira ngo abashe kugera kure.”

Image

Yizejeje ko zimwe mu mbogamizi bagaragaje zirimo kubura ‘connection’ mu bigo bimwe na bimwe mu bufatanye bazashakirwa ibisubizo.

Yanditswe na Rose Mukagahizi

 

Related posts

Leta yakuyeho “Promotion automatique” ababyeyi bariruhutsa

Emma-marie

Abiga mu mashuri abanza bagiye kujya bagaburirwa bari ku ishuri

Emma-Marie

Gasabo: Yatangiye yigisha umwana umwe, ubu afite Ikigo cy’Ishuri kigamo abasaga 200 (Video)

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar