Image default
Ubutabera

Umutangabuhamya ushinja Kabuga yabajijwe ku mvugo RTLM yakoreshaga

Iburanisha mu rubanza rwa FĂ©licien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ryasubukuwe kuri uyu wa kane, uruhande rumwunganira rukomeza kubaza ibibazo umutangabuhamya ku bubasha uregwa yari afite kuri RTLM.

Ku wa kane w’icyumweru gishize, umucamanza ukuriye iburanisha yari yavuze ko rizaba risubitswe muri iki cyumweru ku wa kabiri no ku wa gatatu kubera inama y’abacamanza b’uru rugereko rw’i La Haye yaberaga ku rukiko.

Kuri uyu wa kane rero, uyu mutangabuhamya ushinja Kabuga byavuzwe mu rukiko ko yahoze mu Nterahamwe z’i Kigali akaba ari mu gifungo cya burundu mu Rwanda ku byaha bya jenoside  yari i Arusha, ahujwe n’abacamanza i La Haye mu buryo bw’amashusho.

BBC dukesha iyi nkuru yavuze ko Kabuga na we, utahawe ijambo, yari mu rukiko. Ariko mu gihe gishize yahakanye ibyaha bya jenoside aregwa.

Umunyamategeko Françoise Matte wo mu itsinda ryunganira Kabuga, yabajije uyu mutangabuhamya ku byo yavuze byuko RTLM yashishikarije ubwicanyi bwakorewe Abatutsi  mu kwezi kwa kabiri mu 1994 nyuma y’urupfu rwa Martin Bucyana wari umukuru w’ishyaka CDR.

Yanabajijwe no ku rundi rupfu rw’uwo bitaga Katumba, ngo wari “Impuzamugambi ikomeye ya CDR yabaga mu Biryogo muri komine Nyarugenge”. Impuzamugambi zari urubyiruko rwa CDR.

Kuri izo mpfu zombi, yabajijwe niba yarigeze abwira Gaspard Gahigi, wari inshuti ye, akaba yari n’umwanditsi mukuru wa RTLM, ko RTLM yari irimo gukora ibintu bibi cyane bivamo ubwicanyi.

Yasubije ko yabimubwiye inshuro nyinshi ariko ko buri gihe atumvaga ibyo yabwirwaga, kandi ko ibyo ari ibisanzwe ku nshuti kugira ibyo zitemeranyaho.

Yavuze ko yabwiraga Gahigi ko RTLM yabaga irimo gushishikariza abantu bamwe kwica abandi.

Yabajijwe niba yarumvise ikiganiro aho RTLM yatangazaga ku urupfu rwa Bucyana. Avuga ko yumvise icyo kiganiro ariko ko atacyumvise cyose kuko yari ahugiye mu kandi kazi.

Nuko abazwa ku mvugo nyirizina RTLM yakoresheje mu gushishikariza ubwicanyi nyuma y’urupfu rwe n’urwa Katumba.

Yavuze ko RTLM yatangaje ko ari FPR yabishe mu mugambi yari ifatanyije n’Abatutsi. Kandi ko kuvuga ko Abatutsi bashakaga kugarura igihe cy’ubuhake byari uguhembera ubwicanyi.

Mu iburanisha ryo mu kwezi gushize, uyu mutangabuhamya yavuze ko RTLM yatangaje ko Bucyana yishwe ubwo yari ageze i Butare avuye mu nama (meeting) ya CDR iwabo muri Cyangugu.

Related posts

Kabuga Félicien yafashwe  

Emma-marie

Rubavu: Abahoze bayobora Koperative y’ababazi b’inyama bahanishijwe gufungwa imyaka itandatu

Emma-marie

Kigali: Abasirikare barengwa gufata abagore ku ngufu barakomeza gufungwa

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar