Image default
Ubutabera

Impuguke yagaragaje ingaruka z’ubuhamya bw’ibyabaye muri Jenoside

 

Inzobere mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, ivuga ko kumva ubuhamya bw’ubwicanyi ndengakamere bw’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi bigira ingaruka zitandukanye ku buzima bwo mu mutwe.

Guhera tariki 04 Ugushyingo 2024, urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, rwatangiye kuburanisha mu bujurire Philippe Hategekimana alias Manier uzwi nka Biguma wari warahamijwe ibyaha bya Jenoside, agakatirwa gufungwa burundu.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, abatangabuhamya batandukanye bamaze gutanga ubuhamya. Muri bo harimo Madame Régine Waintrater, watanze ubuhamya tariki ya 07 Ugushyingo 2024.

Madame Régine Waintrater, ni umutangabuhamya wasabwe n’umuryango IBUKA mu Bufaransa. Iyi nzobere mu bijyanye no kuvura indwara zo mu mutwe yavuze ko kumva ubuhamya ku bwicanyi ndengakamere bigira ingaruka zitandukanye ku babwumva zirimo nko guhangayika cyane ndetse no gushikagurika igihe baryamye.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko ari umwarimu ndetse n’umuganga w’indwara zo mu mutwe (psychologue). Yatangiye asobanura ibintu bimwe bihurirwaho n’abantu barokotse batanga ubuhamya bushingiye ku byababayeho.

Yavuze ko igihe cyose ubutabera butarubahirizwa, abahohotewe baguma mu gahinda no mu bwigunge.

Yanavuze ko abagizweho ingaruka no gufatwa ku ngufu bakunze kugira ihungabana n’agahinda gakabije kandi ko bagerageza kwirinda kwibuka ibyababayeho ariko bikabaganza bikamera nk’inkuba mu bitekerezo byabo.

Yavuze ko ubutabera bufasha kongera kwinjiza mu muryango abahohotewe ndetse no mu rugendo rwo komora ibikomere ku barokotse.

Perezida w’Urukiko yabajije ibimenyetso biboneka ku bantu barokotse ubwicanyi bukabije. Umutangabuhamya asubiza ko n’ubwo hashira imyaka myinshi, abarokotse batabura kugira ihungabana rikomeye (syndrome post-traumatique).

Ibindi bimenyetso bishobora kuba agahinda gakabije, gukanguka kenshi, inzozi mbi, kurakara bikabije, kwigunga, gutinya, kutizera, no kugira ihungabana ry’amarangamutima.

Ashimangira ko abahohotewe bakunze kugira ubwoba ko ibyo bavuga bishobora gushidikanywaho kandi ko hari ubwo abahohotewe banagorwa no kwemera ubwabo ibyo bibuka.

Perezida yongera kubaza umutangabuhamya niba hari ingaruka ku bantu bumva inkuru z’ubwicanyi bukabije.

Umutangabuhamya yasobanuye ko abantu bumva izi nkuru bagira ihungabana rikomoka kuri izo nkuru zivuga ku mahano ndengakamere baba bumvise (traumatisme vicariant), yongeraho ko bagira n’ikintu gikomeye muri bo cyo guhangayika no gushikagurika baryamye.

Yavuze ko ari ngombwa ko abantu bumva ayo mateka bajya “bivana ayo makuru mabi mu mitekerereze yabo.”

Me Falgas yabajije umutangabuhamya ku mubano we na Ibuka France. Yasubije ko yakoze ibikorwa by’ubwitange kuri uyu muryango ndetse akawutera inkunga, ariko ko atigeze ahabwa umushahara ku mirimo ye muri uwo muryango.

Me Scilom yabajije niba hariho ikintu kibuza kuvuga ibyerekeranye n’ibyo gufatwa ku ngufu. Umutangabuhamya asobanura ko abahohotewe baza gutanga ubuhamya baba bazi neza ko bagiye kuvuga iby’uko bafashwe ku ngufu.

Ariko ngo hari imbogamizi zikigaragara cyane cyane mu byerekeranye n’ibyo gufatwa ku ngufu kw’abagabo. Hari ubwo kandi abahohotewe bashyirwaho kugira ngo batazavuga ibibazo bagize.

Undi mwavoka w’abaregera indishyi yamubajije niba ibivugwa n’abarokotse ku ihungabana byaba bifite ukuri, maze asubiza yemera ko ari byo.

Mu gusoza, Régine Waintrater, yongera kugaragaza ko ntaho ahuriye n’umuryango Ibuka mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Source: collectif parties civiles rwanda

 

 

Related posts

Niyonsenga Dieudonné (Cyuma Hassan) yahanaguweho icyaha kimwe

Emma-Marie

Abantu 24 bahamijwe ibyaha birimo iterabwoba no kwinjiza intwaro mu Rwanda

Emma-marie

Mu rubanza rwa Kabuga havuzwe ku masomo yo gukoresha imbunda yatangirwaga mu nyubako ye

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar