Image default
Amakuru

Gushinganisha amatungo n’ibihingwa byashyize igorora abaturage

Abahinzi n’aborozi bo mu Karere ka Bugesera bavuga ko gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo ifite nkunganire ya Leta ingana na 40% yabashyize igorora kuko yatumye bakora ubuhinzi ndetse n’ubworozi batikanga igihombo.

Niyoyita Peace ni umuyobozi w’Ikigo kitwa Ntarama Pigs on Grand Scale, gikorera mu Kagari ka Cyugaro mu Murenge wa Ntarama, yoroye ingurube zisaga 400 ahamya ko kuba yarashinganishije aya matungo byamuhaye umutekano usesuye.

Yabigarutseho tariki 12 Ugushyingo 2024, ubwo yasurwaga n’itsinda ry’abanyamakuru batandukanye.
Yaravuze ati: “Mu minsi ishize mu bice bya Rwamagana, Kayonza, habaye icyorezo mu ngurube, umuntu yabaga afite urwuri rurimo nk’ingurube 500 mu minsi itatu zose zabaga zirambaraye zigapfa zigashira. Hita utekereza mu minsi itatu wahombye nka miliyoni 100, udafite ikindi kintu kiri buze kongera kukuzamura. Niba hari ikintu nishimira ni ukugira ubwishingizi. Mbere twajya dupfusha ingurube tukayitaba tugahamba, ariko ubu iyo ipfuye ubwishingizi bunyishyura igiciro cyayo cyose.”


Yakomeje ati: “Umworozi yitangira 60 % y’ubwishingizi, Leta ikamutangira 40% ayo mafaranga dutanga ni amafaranga makeya atatuma umuntu adashyira amatungo ye mu bwishingizi.”
Rutaganda Eric, ni umuyobozi wa Koperative COEDIBU, ikorera ubworozi bw’inka mu Kagari ka Kibungo mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, ikaba igizwe n’abanyamuryango 18 boroye inka 38 zose ziri mu bwishingizi.

Yaravuze ati: “Kuva 2020 dutangira gushinganisha amatungo yacu hamaze gupfa inka enye. Inka yose ipfuye iba ifite agaciro runaka hanyuma bakatwishyura […] mbere inka yarapfaga ba veterineri bakaza bakayipima bakavuga ngo abaturage bayirye cyangwa se bakayitaba, ariko ubu inka irapfa iri mu bwishingizi bakakwishyura ni ibintu byiza cyane bituma tworora dushishikaye.”

Abahinzi b’umuceli bati ‘Badushyize igorora’

Ntabanganyimana Saveur, atuye mu Kagari ka Rugunga mu Murenge wa Mwogo, ahinga umuceli mu gishanga cya Rurambi. Avuga ko gahunda ya ‘Tekana Urishingiye Muhinzi Mworozi’ yatumye bahinga bashize amanga. Yagize ati: Mbere twarahingaga ibiza byaza cyangwa amapfa yatera ugahomba burundu, ariko ubu kubera ko turi mu bwishingizi, bahita bakwishyura igishoro cyose washoye. Muri macye badushyize igorora none natwe duhinga dushize amanga.”


Yadufashije Alphonsine, atuye mu Mudugudu wa Rugazi, Akagari ka Rugunga mu Murenge wa Mwogo. Nawe yaravuze ati: “Ntawabura kuvuga ko harimo inyungu, kuko niba twarahingaga ibiza byaza cyangwa imvura yagwa ari nyinshi tugahomba ibyo twashoye ndetse n’umusaruro, ubu tukaba duhinga twizeye ko niyo ibyago byabaho tutahomba igishoro cyacu, urumva ko iyo turi mu nyungu.”


Umunyamabanga wa Koperative CORIMARU, Twizeyimana Theoneste, avuga ko mu mwaka wa 2020 bahombejwe n’umwuzure warengeye umuceli mu gishanga cya Rurambi, bahomba toni zigera kuri 4000, bagobokwa n’ikigo cy’ubwishingizi bwahishyuye miliyoni 192 Frw.

Ubwishingizi bwongereye ingano y’abashoramari mu buhinzi

Ntazinda Rongin, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Umutungo kamere mu Karere ka Bugesera, yavuze ko batangiye kubona inyungu za gahunda ya ‘Tekana Urishingiye Muhinzi Mworozi’.


Yavuze ati: “Iyi gahunda yagize uruhare mu kwiyongera kw’abashora imari mu buhinzi. Mbere nta gisubizo wabaga ufite ku muntu uri buhinge izuba rikava cyangwa imvura ikagwa ari nyinshi. Ariko uyu munsi wa none umuntu washoye imari mu buhinzi aba aziko ibiza nibiza cyangwa izuba rikava ari ryinshi ikigo cyamuhaye ubwishingizi kizamwishyura igishoro cye.”

Umuyobozi wa gahunda y’ubwishingizi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Joseph Ntezimana Museruka ,avuga ko gahunda ya Tekana Urishingiwe Muhinzi-Mworozi’ igamije gukomeza guhangana n’imigindagurikire y’ikirere no gutuma abahinzi n’aborozi. Yavuze n’igisabwa umuntu ushaka ubwishingizi.


Yaravuze ati: “Ushaka ubwishingizi yegera ushinzwe ubuhinzi mu Murenge( Agronome) cyangwa umujyanama w’ubuhuhinzi cyangwa w’ubworozi akamuhuza n’ushinzwe ikigo cy’ubwishingizi. Iyo amaze kubahuza, arasurwa akanasobanurirwa, akabwirwa amafaranga yishyura nyuma agahabwa ubwishingizi.”

Kuva mu 2019 kugeza ubu, abahinzi 568,563 (abagabo 337,422 n’abagore 231,141) bahawe  inkunga ya Leta y’u Rwanda muri gahunda ya “Tekana urishingiwe Muhinzi Mworozi.” Aborozi b’amatungo 95,398 (abagabo 72,131 n’abagore 13,267) nabo bahawe nkunganire muri iyi gahunda.

Abahinzi bamaze kwishyura mu bwishingizi amafaranga 9,368,318,355 FRW, mu gihe Leta y’u Rwanda imaze gutanga 3,747,327,342 FRW nk’inkunga ya 40% ifasha abahinzi kubona ubwishingizi.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Jeannette Kagame yagaragaje uburyo Umuryango ari ‘Isooko’ ivomwamo imbaraga mu bihe bikomeye

Emma-marie

How To Pick The Right Glasses For Your Face

Emma-marie

Koperative COMSS irashinja RAB kuyambura FRW asaga miliyoni 100

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar