Umwe mu bajandarume batanu b’Abatutsi babaga mu kigo cya Jandarumori i Nyanza, yavuze ko Biguma ari mu batangaga amabwiriza yo kwica Abatutsi kandi ko yajyaga mu bitero byinshi, ahamya ko ‘Yari umugome rwose.’
Mu Rukiko rwa Rubanda i Paris mu Bufaransa hakomeje urubanza mu bujurire rwa Philippe Hategekimana alias Manier uzwi nka Biguma, wari warahamijwe ibyaha bya Jenoside, agakatirwa gufungwa burundu. Ni urubanza rwatangiye tariki 04 Ugushyingo 2024.
Tariki ya 13 Ugushyingo 2024, umwe mu batanze ubuhamya yahoze ari umujandarume, ni umwe mu bajandarume batanu b’abatutsi babaga muri iki kigo. Yavuze ko atigeze asohoka mu kigo igihe cyose cya Jenoside kugeza muri Nyakanga 1994, yavuze ko ari Capitaine Birikunzira wari Komanda wa Jandarumori wamubwiye ko atagomba gusohoka.
Uyu mutangabuhamya wasabwe n’ubushinjacyaha, yavuze ko mu kigo cya Nyanza, hari ibibazo byatewe n’abajandarume b’intagondwa. ‘Umwe muri bo yaramurashe ku kagambane ka Biguma amukomeretsa ukuboko’ kandi ko capotaine Birikunzira atigeze ahana uwamurashe.
Abajijwe na Perezida impamvu avuga ko Biguma yari intagondwa, icyihebe? Arasubiza ati ‘Ni ukubera ko Interahamwe zajyaga zinjira mu kigo kandi bagakorana inama kenshi’.
Umutangabuhamya avuze ko yamenyaga ibyabereye hanze kuko abajandarume bagarukaga mu kigo bavuga ibyo bakoze kandi bazana ibintu basahuye. ‘Abajandarume bagendaga ku ruhande rwabo, Interahamwe zikajya ku rundi, ariko inama zaberaga mu kigo cya jandarumori’.
Mu gusubiza ibibazo bya perezida w’Urukiko, umutangabuhamya yemeje ko abajandarume bose basohokaga mu kigo bari intagondwa kandi Biguma yari umuyobozi wabo.
Yavuze ko we ubwe yajyaga hanze mu bikorwa byo kwica, yifashishije imodoka ya jandarumori. Ati ‘Yari umugome rwose”.
Ku byerekeranye n’urupfu rw’uwari burugumesitiri wa komine Ntyazo, Narcisse Nyagasaza, umutangabuhamya yavuze ko atigeze abona n’amaso ye ushinjwa amwica, ariko yamenye ko byabaye, abibwiwe n’abajandarume bari kumwe nawe.
Ntiyigeze abona ibyabereye ku musozi wa Nyabubare, ariko yamenye ibyabaye ku musozi wa Nyamure. Abajandarume bavuze ko Biguma yari ahari. Yamenye kandi ibyabereye kuri ISAR Songa ariko izina rya Manier ntiryigeze rivugwa imbere ye kandi ngo ntiyigeze kandi abona uwo uregwa asohokana mortier.
Umutangabuhamya yemeje ko abajandarume b’abahutu bo mu majyaruguru bari bafite imbaraga kurusha abo mu majyepfo.
Uyu mutangabuhamya avuga ko atigeze ahatirwa gutanga ubuhamya bushinja Biguma.
iriba.news@gmail.co