Mu Karere ka Nyagatare hari abahinzi n’abarozi bavuga ko gahunda ya ‘Tekana Urishingiye Muhinzi Mworozi’ yatumye bakora ubuhinzi n’ubworozi batikanga ibihombo.
Kuva mu mwaka wa 2019, Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, hatangijwe gahunda yise ‘Tekana Urishingiye Muhinzi Mworozi’ni gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo ifite nkunganire ya Leta ingana na 40%.
Bamwe mu bahinzi n’aborozi bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko kuva iyi gahunda yatangira basigaye bahinga kinyamwuga batikanga ibiza, aborozi nabo ngo intego ni ukorera kijyambere kuko baciye ukubiri no gupfusha amatungo bakirengera igihombo.
Mugiraneza Elisa, ni umworozi utuye mu Mudugudu wa Gitengure, Akagari ka Gitengure, mu Murenge wa Tabagwe yoroye inka 30, ebyiri murizo nizo zidafite ubwishingizi.
Aganira n’itsinda ry’abanyamakuru tariki ya 14 Ugushyingo 2024 yaravuze ati: “Twajyaga tugira ibihombo mu matungo, inka zigapfa zishwe n’indwara, impanuka ndetse no kutagira imiti igezweho n’abaganga bakaba bake. Nkanjye napfushije inka nyinshi bituma nsubira inyuma. Aho ngiriye mu bwishingizi inka irapfa bakanyishyura, mu bihe byashize hari iyishwe n’impanuka barayinyishyuye, hari iyishwe n’indwara nayo baranyishyuye..”
Umutesiwase Hadja, ni umworozi w’inkoko zitera amagi, yoroye inkoko zisaga 900. Avuga ko ategura umushinga wo Korora yahise ajya no gufata ubwishingizi.
Yagize ati: “Natangiranye n’ubwishingizi kugirango nindamuka ngize igihombo bazanyishyure. Mba numva ntekanye ku giti cyanjye kuko mba mvuga ngo ziramutse zipfuye banyishyura.”
Yakomeje avuga ko “Mu gihe utishinganishije uzahora umutima uhangayitse kuko iyo ibyago bije uhomba 100%, ariko mu gihe uri mu bwishingizi, ayo baguha ziramutse zipfuye ashobora gutuma utangira undi mushinga.”
Ngabirano Wilberforce, atuye mu Murenge wa Matimba, ni umunyamuryango wa Koperative KABOKU, igizwe n’abanyamuryango 1087, abari mu bwishingizi bakaba bagera 60%, nawe akaba yarashinganishije urusenda yahinze kuri hegitari zisaga 48.
Yaravuze ati: “Iyo uhinze warashinganishije igihingwa cyawe, uhinga wumva ko ugomba kunguka. Ariko iyo uhinze utarishinganishije uba uri mu byago byo guhomba. Ubushize nashinganishije hegitari enye z’ibigori, haza ikibazo cy’umuyaga urabitwara, baraza bakora inyigo baranyishyura nta kibazo. Nari nashoye 450,000 FRW banyishyuye ibihumbi 900,000FRW. Umuntu utari mu bwishingizi kandi ari mu buhinzi navuga ko aba aburimo ataburimo neza. Umuntu wese wumva ari mu buhinzi bwa kinyamwuga, aba agomba kujya mu bwishingizi kuko isaha n’isaha ntabwo uba uzi uko ikirere kizamera.”
Umuyobozi wa gahunda y’ubwishingizi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Joseph Ntezimana Museruka, yavuze ati: “Ibiza ntibiteguza , aya mahirwe ntahandi ari muri Africa. Leta yabahaye amahirwe ya nkunganire, uhinga akorora kinyamwuga akwiye kuba afite ubwishingizi Kugirango Bank imwizere.”
Uyu muyobozi avuga ko kugeza ubu, akarere kari ku isonga muri gahunda ya ‘Tekana Urishingiye Muhinzi Mworozi’ ari Nyamagabe na Muhanga.
Kuva mu 2019 kugeza ubu, abahinzi 568,563 (abagabo 337,422 n’abagore 231,141) bahawe inkunga ya Leta y’u Rwanda muri gahunda ya “Tekana urishingiwe Muhinzi Mworozi.” Aborozi b’amatungo 95,398 (abagabo 72,131 n’abagore 13,267) nabo bahawe nkunganire muri iyi gahunda.
Abahinzi bamaze kwishyura mu bwishingizi amafaranga 9,368,318,355 FRW, mu gihe Leta y’u Rwanda imaze gutanga 3,747,327,342 FRW nk’inkunga ya 40% ifasha abahinzi kubona ubwishingizi.
iriba.news@gmail.com