Image default
Amakuru

Imiryango 141 igiye guhabwa amashanyarazi n’amashyiga yo gutekaho

Ihuriro ry’ abikorera mu gukusanya ingufu z’amashanyarazi (EPD Rwanda), hamwe na BK Foundation bashyize umukono ku masezerano y’imyaka itatu yo gufasha imiryango 141 kubona amashanyarazi n’amashyiga yo gutekaho hakoreshejwe uburyo butangiza ikirere.


Ni igikorwa cyabereye ku biro bikuru bya Energy Private Developers, kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Ugushyingo 2024.

Mu bushakashatsi bwakozwe na EPD bwerekanye ko hari ingo ziri kure y’umuyoboro mugari utanga amashanyarazi (on grid) ibi bikaba biri mu byatumye EPD Rwanda na BK Foundation, bateguye igikorwa cyo guha abaturage umuriro w’amashanyarazi aturuka ku ngufu z’imirasire y’izuba (off-grid).

Umuyobozi wa EPD Rwanda, Serge Wilson Muhizi, yagize ati: “Byagaragaye ko hakiri abaturage bakoresha inkwi mu gutegura kandi ugasanga n’umuriro w’amashanyarazi utabageraho kandi gahunda ya leta ni ugushishikariza abaturage gutera ibiti no ku bungabunga amashyamba.”


Umunyamabanga nshingwabikorwa wa BK Foundation, Ingrid Karangwayire, yavuze ko bari mu ngamba zo kurwanya imihindagurikire y’ikirere.

Yagize ati: “Niyo mpamvu twifuje gutera inkunga iyi gahunda kuko tubona ko yatanga umusaruro mu gukemura ikibazo cy’ibicanwa byangiza ikirere Gufasha imiryango kubona umuriro w’amashanyarazi no kubaha amashyiga azabafasha guteka neza batangije ibidukikije, twumvishe ari igikorwa cyiza kandi gifitiye abanyarwanda akamaro n’u Rwanda muri rusange.”


Aya masezerano aje asanga hariho gahunda ya Leta yo kugeza amashanyarazi kuri buri muturarwanda, dore ko kugeza ubu abaturage bafite umuriro w’amashanyarazi bari hagati ya 74% na 80%.

Ubushakashatsi bwakorewe mu terere dutandukanye harimo Nyanza na Ruhango, habaruwe imiryango 141 izahabwa amashanyarazi n’amashyiga azafasha abaturage guteka neza hatangijwe ibidukikije.

Akarere Ka Ruhango na Nyanza niho iki gikorwa kizatangirira ku mugaragaro, gikomereze mu tundi turere tugaragaramo umubare munini w’abaturage badafite amashanyarazi.


Biteganyijweko buri muryango uzahabwa umurasire ufite amatara atatu na batiri ‘battery’ ya wate 20 ndetse ‘charger’ yawo hakiyongeraho n’ishyiga rya cana rumwe rizaborohereza mu gutunganya amafunguro.

Ihuriro ry’ abikorera mu gukusanya ingufu z’amashanyarazi (EPD Rwanda) barasaba inzego zitandukanye kwifatanya nabo mu guhindura imibereho y’abanyarwanda binyuze muri iyi gahunda yo gutanga amashanyarazi n’amashyiga ku baturage batuye mu bice by’icyaro, hagamijwe kurengera ibidukikije.

Photo: BK GROUP

Related posts

Bamwe mu bayobozi mu Karere ka Rubavu bahagaritswe ku mirimo

Emma-Marie

Abadepite basabye RALGA kugaragaza abashyira abakozi mu kazi batsinzwe ibizamini

Emma-marie

5 Bargain Destinations for Fall Travel

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar