Image default
Amakuru

“Ingengabitekerezo ya Jenoside ntirara bushyitsi”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rugaragaza ko hagati ya 2019 – 2024, abakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo bangana na 17% bafite hagati y’imyaka 14 na 17.

Ishusho ngari itangwa na RIB, ku byaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, igaragaza ko hagati ya 2019 – 2024, hamaze kugenzwa ibirego 2895 birimo abakekwa 4019.

Mu 2019 hagaragaye ibirego 536, mu 2020 haboneka 527, 2021 haboneka ibirego 560, 2022 haboneka ibirego 447. Ni mu gihe mu 2023 habonetse ibirego 590 ndetse kugeza ubu hakaba hamaze kuboneka ibirego 325.

Gusa igihangayikishije ni uko abagera kuri 684 bangana na 17% by’abakurikiranyweho ibi byaha, bafite hagati y’imyaka 14na 17.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira Thierry, avuga ko biterwa n’ababyeyi gito bakibiba ingengabitekerezo mu bato.

Yagize ati “Mwaretse kwangiza abana banyu, wirera ngo umwana wawe azajye muri gereza. Ntawe ukwiye kwibikamo ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ntirara bushyitsi, igaragara mu bikorwa byanze bikunze. Umuti ni ukuyikuramo.”

Mu byaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside, icyo guhohotera uwacitse ku icumu ni cyo kiza ku isonga ku kigero cya 50%.

Umuryango uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, uvuga ko ibikorwa byo kwibasira abarokotse byakomeje kugenda bigaragara mu bihe bitandukanye ariko bikaba byarafashe indi ntera kuva muri Kanama 2024, aho hamaze kwicwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batanu hirya no hino mu Gihugu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango IBUKA, Ahishakiye Naphtal, avuga ko igitangaje kikaba kinababaje ari uko abijandika muri ibi byaha ari abahamwe n’ibyaha bya Jenoside ndetse n’abana babo.

Yagize ati “Iyo urebye nko mu turere 11, hagiye hagaragara ibikorwa byo gutera ubwoba abarokotse Jenoside kandi iyo urebye usanga mu bakekwa harimo abasanzwe barahamywe n’ibyaha bya jenoside cyangwa abana babo. Ibibi cyane ni uko usanga higanjemo urubyiruko, hagati y’imyaka 19 na 33.”

Nubwo bimeze bityo ariko, IBUKA ivuga ko umutekano w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri rusange uhamye.

Ahishakiye Naphtal ati “Muri rusange, mu buryo bufatika, abarokotse Jenoside baratekanye kuko ibibazo byabo birakurikiranwa, byitaweho. Turashimira Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu butanga umurongo uhamye, inzego z’umutekano, ahavutse ikibazo ziaboneka, zikabahumuriza ndetse n’inzego z’ubutabera zikurikirana.”

@RBA

Related posts

Gatsibo: Abantu 23 bafatiwe mu nzu barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Emma-marie

Abantu 24 bahamijwe ibyaha birimo iterabwoba no kwinjiza intwaro mu Rwanda

Emma-marie

Abantu 13 bafatiwe mu Rwanda bari mu mugambi wo gukora iterabwoba

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar