Image default
Amakuru

Ibinini bibuza gusama Microgynon na Norlevo bitandukaniye he?

Abagore n’abakobwa bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye hari amoko atandukanye y’ibinini banywa bibuza gusama, muri iyi nkuru turagaruka kuri Microgynon n’ibindi byitwa Norvelon.

Ibinini byitwa Microgynon bibuza uw’igitsinagore gusama igihe yakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi ari mu minsi y’uburumbuke byagenewe gufatwa n’abagore bifuza kuboneza urubyaro, akaba atonsa cyangwa se yonsa umwana ufite byibuze amezi 6 kuzamura. Ibi binini umugore agomba kunywa buri munsi ku isaha idahindagurika, iyo abifata neza aba afite amahirwe yo kudasama ku gipimo kurihagati ya 98%.

Urubuga rwa Doctissimo dukesha iyi nkuru rwatangaje ko Micogynon igizwe n’imisemburo ibiri ivanze uwitwa levonorgestrel (ikomoka kuri progesterone) ku gipimo cya 0.15mg mu kinini kimwe hamwe na 0.03mg za ethinylestradiol (ikomoka kuri estrogen). Iyi misemburo irimo ibuza ko intanga zikura bityo umugore ubifata ntajye mu gihe cy’uburumbuke.

Norlevo (Pillule du lendemain) itandukanye na Microgynon

Norlevo ni ikinini kigizwe n’umusemburo umwe gusa ariwo levonorgestrel ku gipimo cya 1.5mg, ukubye inshuro 10 uboneka muri microgynon, iki kinini cyagenewe gufatwa nk’ubutabazi bwihuse gifatwa nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye cyangwa se utizeye uburyo wikingiyemo.

Norlevo inyobwa mbere y’amasaha 72 ukoze imibonano mpuzabitsina idakingiye kuko uko amasaha yoyongera niko ubushobozi bwo kubuza gusama bugenda bugabanuka. Iyo ugifashe hatarashira amasaha 24 uba ufite amahirwe angana na 95% yo kudasama, wagifata mu masaha 48 ukaba ufite angana na 89% naho yagera kuri 72 ukaba usigaranye amahirwe angana na 75%.

Iki kinini kikaba kibuza ko habaho guhura kw’intanga ngabo n’intanga ngore ndetse kikaba kinabuza ko umugore yajya mu burumbuke muri iyo minsi agifashemo. Ubushakashatsi bunyuranye bwagaragaje ko gufata iki kinini nta kamaro bigira nyuma y’ifatishantanga (implantation) bikaba ariyo mpamvu ushaka kugifata biba byiza agifashe hakiri kare.

 

Related posts

How To Update Your Skincare Routine For Autumn

Emma-marie

Bakuriwemo inda bibagarurira icyizere cyo kugera ku nzozi zabo

Emma-Marie

6 Easy Ways to Zhuzh Up Your Rental, According to an Interior Decorator

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar