Image default
Mu mahanga

Ubushinwa bukora bute ibijyanye no kuvana abaturage mu manegeka?

Intara ya Yunnan iherereye mu majyepfo y’Iburengerazuba bw’igihugu cy’ubushinwa. Ni intara isa cyane n’u Rwanda bitewe n’imiterere yaho irangwa n’imisozi myinshi. Ibi bituma utu duce twombi tunagira ibindi duhuriraho cyane cyane ibijyanye n’imiturire ishyira abantu mu kaga cyane ko urwego rw’ubutunzi rudatandukanye cyane.

Umunyamakuru wa Iribanews asura uturere tubiri tw’iyi ntara turi mu dukennye kurusha utundi mu Bushinwa twitwa Malipo na Jinping, amatsiko ya mbere yari ukureba no gusobanuza bihagije uko iki gihugu kiri guhangana n’ubukene bwajahaje aka gace.

Umwihariko washyizwe cyane mu gusobanuza uko abantu bimurwa mu duce tw’amanegeka kimwe mu bibazo n’u Rwanda rufite muri ibi bihe byiganjemo ubwiyongere bw’abaturage buri hejuru bwifatanya n’imihindagurikire y’ikirere bigashyira abantu mu kaga.

Inzu zashyiraga mu kaga abazibagamo bimuriwe mu mudugudu mushya (Photo: D. N)

Nyuma y’uko Guverinoma y’Ubushinwa ifashe umwanzuro wo guhashya ubukene bitarenze 2020, abaturage barenga miliyoni 70 bamaze kuvanwa mu bukene bukabije. Inzego zo hejuru za guverinoma zasabwe kugira iyi ntego izayo aho zishingwa uduce twihariye turi mu bukene.

Iyi ntara ya Yunnan iri mu maboko ya minisiteri ishinzwe ububanyi n’amahanga yoherezayo abantu b’inzobere bakurikirana imigendekere y’uru rugamba bakanafasha gushakisha ibyangombwa byose bikenerwa nk’amafaranga n’ibindi. Aba bakozi ba minisiteri y’ububanyi n’amahanga boherezwa mu midugudu akaba ariho bagira ibiro bihoraho.

Umukozi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga Yujiang Zhou ukorera mu mudugudu wa Wujiazhai mu karere ka Jinping asobanura ko iyi gahunda iri gushyirwa mu bikorwa, yavuze ko imiryango ifashwa kuva mu bukene igomba kuba yujuje ibiyiranga birimo kutagira umurimo ugira icyo winjiza mu rugo, kugira ikibazo cy’ubuzima ndetse no kutagira aho kuba cyangwa haba hahari hakaba hashyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga.

Imiryango yose y’umudugudu amazu yayo ashyirwa mu byiciro bine kuva kuri A kugeza kuri D. Iki cyiciro cya D kiba kigomba gusenywa ba nyirazo bakubakirwa amazu mashya yujuje ibisabwa.

Amazu 450 yimuriwemo abahoze mu mageka (Photo: D. N)

Inzu abimurwa bashyirwamo ni iziba zifite kuva ku byumba bibiri kugeza kuri bine bitewe n’ubunini bw’umuryango. Buri muntu mu bagize umuryango aba yaragenewe metero kare 25. Muri uru rugendoshuri, umwe mu midugudu yasuwe ugizwe n’inzu 450.

Ni umudugudu wubatswe ahantu hegereye ubutaka bahoze batuyemo ku buryo abakeneye gukomeza gukoresha ubutaka bwabo bajya ku masambu biboroheye. Uyu mudugudu kandi wegereye icyambu cyo ku butaka ku mupaka utandukanya Ubushinwa na Vietnam.

Abayobozi b’uyu Mudugudu bavuga ko iyo abaturage bakihimurirwa abadafite imirimo bashakirwa imirimo. Mu mezi icyenda uyu mudugudu wimukiwemo, abantu 1331 ntibari bafite imirimo ariko kugeza ubu 700 muri bo bamaze kubonerwa imirimo mu duce dutandukanye tw’ubushinwa ndetse no mu mudugudu ubwawo.

Aya mazu ahabwa abaturage afite ubuziranenge kandi akagira ibyangombwa by’amazu yo mu migi igezweho nka za Beijing, Shanghai n’ahandi.

Iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

 

 

 

Related posts

DR Congo: Kivu ya Ruguru na Ituri hagiye gutegekwa n’igisirikare

Emma-Marie

Kamala Harris: Iturufu y’Abademokarate mu matora, umutego ukomeye ku ba Repubulikani

Emma-marie

Amafi yo mu Kiyaga cya Victoria ari kwicwa niki?

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar