Image default
Mu mahanga

Kamala Harris: Iturufu y’Abademokarate mu matora, umutego ukomeye ku ba Repubulikani

Kwiyamamariza kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika bigeze ahakomeye nyuma y’aho uhagarariye abademokarate Joe Biden amaze gutoranya uzamubera Visi Perezida ari we Kamala Harris.

Hasigaye iminsi 78 ngo habe amatora y’umukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika ateganyijwe tariki ya 3 Ugushyingo 2020.

Uko umunsi wayo ugenda wegereza ni nako isi yose iyahanga amaso cyane cyane nyuma y’aho abademokarate batoranije umugore w’umwirabura, Kamala Harris kuzaba visi perezida wa Amerika igihe baba batsinze amatora.

Uyu mugore watoranijwe na Joe Biden ngo baziyamarize hamwe kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika abonwamo kuba ijwi rikomeye ry’abirabura batangiye kugira ijambo muri Amerika; ibi bikaba birakaza cyane Donald Trump.

Itoranwa rya Harris ntiryatunguranye kuko uyu musenateri uhagarariye Leta ya Kariforiniya muri Sena ya Amerika yahabwaga mahirwe menshi yo kwegukana uyu mwanya washakwaga na benshi.

Kamala Harris

Kuwuhabwa rero byashingiye ku kuba afite ibyiza byinshi byanakurura abatora harimo kuba ari umugore, kuba ari umwirabura kandi afite n’inkomoka muri Aziya, byongeye akaba ari umudemokarate ushyira mu gaciro (utari mu bahezanguni) ubasha no kwumva n’abahezanguni bo mu ishyaka rye.

Harris  ni umuntu uba wisanzuye mu biganiro byo kuri tereviziyo kandi akaba umuhanga mu biganiro mpaka (ibi bikazamufasha mu biganiro nk’ibi ubwo azaba ahura na Visi Perezida wa Trump na Mike Pence).

Kuba umwirabura, iturufu ikomeye

Kamala Harris abonwa nk’ijwi ry’abirabura cyane cyane abagiye bimukira muri Amerika kuva mu myaka ya 1960 ariko kandi akanabonwa mu isura y’abagiye binjira muri Amerika muri iyo myaka baturutse impande zose z’isi cyane cyane muri Aziya na Karayibe; ibi ntibinakuraho ariko kuba aniyumvwamo n’abirabura bakomoka ku bajyanywe muri Amerika mu bucakara.

Joe Biden yahisemo Kamala Harris nk’uwo baziyamamazanya – umugore wa mbere utari umuzungu ugeze kuri iyo ntera muri rimwe mu mashyaka akomeye muri Amerika

Uyu mugore w’imyaka 56 avuka ku mugore ukomoka mu Buhindi n’umugabo uturuka muri Jamayika; ntiyigeze atinya kwigaragaza cyangwa ngo aterwe ipfunwe no kuba ari umwirabura aho mu mwaka wa 2019 yibukirwa ku mvugo igira iti: “Navutse ndi umwirabura, nzarinda mpfa ndi we; sinabisabira imbabazi ngo bitewe n’uko hari abatabyumva.”

Itoranwa rya Kamala Harris rishyigikiwe muri rusange n’umubare munini w’abirabura bo muri Amerika ukurikije ibyagiye bitangazwa ku mbuga nkoranyambaga.

Si mubirabura gusa Harris ashyigikiwe  kuko no mu bazungu benshi bigaragara ko ari umukandida udashidikanywaho; cyane cyane kuba ari umugore no kuba iki cyiciro cy’abanyamerika cyaragizweho ingaruka cyane n’uburyo ubuyobozi bwa Donald Trump bwitwaye mu guhangana na covid19, bituma abademokarate bizera kwigarurira hafi 53% y’abagore b’abazungu bazatora.

Ibi byiyongeraho uburyo ubu buyobozi bwitwaye imbere y’ikibazo cy’abirabura baharanira kumenyekanisha ko ubuzima bwabo bufite agaciro.

Ibi ntibihita bihamya ko abasanzwe baranambye kuri Trump bamuvaho ariko muri Leta za Michigan, Wisconsin na Pennsylvania, abagore b’abazungu benshi bamaze kugaragaza ko babogamiye ku bademokarate.

Donald Trump aramutse atsinzwe amatora yo mu Ugushyingo, yasimburwa na Joe Biden

Ibi ni byo byatumye ku ruhande rw’abamamaza Perezida Donald Trump bihutira gushaka ibyo banenga Kamala Harris kuko babona ko ariho atuma abo bahanganye babarusha kwigaragaza neza. Byageze n’aho Trump ashaka kwemeza abamukurikira ko Harris yaba atari umunyamerika kavukire, nk’uko yigeze kubikorera Barak Obama.

Ku bwa Trump ntabwo umwirabura, byongeye w’umugore, akwiye kuba anarota kujya mu nzego ziyobora Amerika kuko atari abanyamerika nyabo. Ibi bikaba byibutsa abaguverineri ba za leta zimwe zo mu majyepfo mu myaka ya 1960 aho bihanganiraga abirabura ari uko gusa bemeye ko bari hasi y’abazungu.

Donald Trump aramutse atsinzwe amatora yo mu Ugushyingo, yasimburwa na Joe Biden wabaye Visi Perezida w’umwirabura Barak Obama, vice perezida we yaba umwirabura Kamala Harris; kuri we byaba ari igisebo!

Nizeyimana Alexis

Related posts

Kenya: Abapolisi bagiye kubuzwa gushakana hagati yabo

Emma-Marie

Zelensky yateye utwatsi ubusabe bwa Putin

Emma-Marie

Umujyi wa Bukavu waraye utewe

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar