Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kanama ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryafashe uwitwa Musabyimana Azerah w’imyaka 38 y’amavuko.
Yafatanwe udupfunyika 5,082, akaba yararuranguzaga mu baturage, afatirwa mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara mu Kagari ka Kimisagara umudugudu w’amahoro.
Ati “Abaturage baturanye nawe mu murenge wa Kimisagara mu mudugudu w’amahoro nibo baduhaye amakuru noneho abapolisi bakorana na bamwe mu baturage bajyayo nk’abakiriya bamubwira ko bashaka urumogi, bagezeyo basanga afite udupfunyika 5082.”
Ati “Uyu mugore avuga ko yavuye mu karere ka Rubavu aza kuba muri Kimisagara mu kagari ka Kimisagara mu mudugudu w’Amahoro. Yahabaga abayobozi batabizi, akaba yacuruzaga utuntu tw’imboga n’imbuto iwe mu rugo mu rwego rwo kujijisha kugira ngo acuruze urumogi. Turakangurira abayobozi ku midugudu, amasibo kujya bagira ikaye y’abashyitsi bakamenya abashyitsi ndetse n’abaje gutura.”
CIP Kariwabo yashimiye abaturage batanze amakuru, asaba n’abandi kujya bafatanya na Polisi mu kurwanya ibyaha.Yabagaragarije ko ibiyobyabwenge aribyo ntandaro y’ibindi byaha byose ndetse bikabaviramo gufungwa.
Musabyimana yashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kimisagara.