Image default
Mu mahanga

South Africa: Ukekwaho kwica abagore batanu ‘yiyahuriye muri kasho ya polisi’

Minisitiri ushinzwe polisi muri Afurika y’Epfo yatangaje ko umugabo wiyahuriye muri kasho ya polisi yari yemeye ko yishe abagore benshi mu cyaro cyo mu ntara ya KwaZulu-Natal.

Amagana y’abantu uyu munsi kuwa mbere yagiye imbere y’urukiko yamagana ubwicanyi bwakorewe abagore batanu, bashaka no kureba abagabo babiri bafashwe bakekwa.

BBC yavuze ko imibiri y’abo bagore bishwe hagati y’ukwezi kwa kane n’uku kwa munani yatoraguwe mu murima w’ibisheke, hari abandi bagore bataramenyekana neza umubare baburiwe irengero.

Abantu barakajwe no kubwirwa ko umwe mu bakekwa yiyahuriye muri kasho ya polisi. Bamwe basabye ko berekwa umurambo we ngo babyemere.

Minisitiri Bheki Cele yabwiye imbaga y’abigaragambya ko uwiyahuye yari yabanje kwemera icyaha, naho mugenzi we bafunganye ko yakubiswe bikomeye n’abafungwa bandi yasanze muri kasho.

Bwana Cele yabwiye abigaragambya ko bishoboka ko hari indi mibiri y’abagore itaraboneka.

Imirambo ibiri y’abagore bishwe, iheruka kuboneka mu byumweru bibiri bishize.

Uyu bavuga ko yiyahuye, yagombaga kugezwa imbere y’urukiko uyu munsi kuwa mbere.

Ni nyuma y’uko kuwa gatanu abagabo babiri bafashwe bakekwaho uruhare mu kwica abagore mu buryo butarasobanuka neza kugeza ubu.

Abatuye agace aba bagore biciwemo bavuga ko babaho mu bwoba kuko nta polisi iba hafi ngo ibacungire umutekano.

Bwana Cele avuga ko ubu bashyizeho uburyo bwo gucunga umutekano muri ako gace hifashishijwe abasanzwe bahatuye.

Ubwicanyi bwakorewe abo bagore bwari bwarateye urujijo n’ubwoba kuko ababicaga batazwi, bamwe bavugaga ko ari umwicanyi kabuhariwe cyangwa itsinda ry’abicanyi ribikora.

Related posts

DR Congo: Félix Tshisekedi agiye kurangiza burundu ikibazo cy’inyeshyamba

Emma-Marie

Leta ya Zimbabwe yemeye gutanga indishyi ya miliyari $3,5 ku bahinzi b’abazungu

Emma-marie

Trump yababariye umuhanzi Lil Wayne habura gato ngo akatirwe

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar